Kuri uyu wa 29 Giurasi 2020 i Arusha muri Tanzania hatangiye amahugurwa y’abahagarariye ibibuga by’indege mpuzamahanga umunani byo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agamije gushakira hamwe uburyo bwo gusubukura ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu birimo n’u Rwanda ruhagarariwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahnga cya Kigali.
Byitezwe ko aya mahugurwa narangira, abayobozi n’abakora ku bibuga by’indege muri rusange bazaba bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye no kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cy Covid-19 ku bagenzi n’abakoresha serivisi zifite aho zihuriye n’ngendo zo mu kirere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byahagaritse ingendo zo mu kirere ku ikubitiro kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu bihugubigize EAC. Iki cyorezo kikaba cyarateje ibihombo ku gihugu mu rwego rw’ubuhahirane n’amahanga cyane cyane mu by’indege.
Mu kwezi gushize, Sosiyete Nyarwanda y’indege ya RwandAir yatangaje ko kuva yahagarika ingendo zayo zose tariki 19 Werurwe 2020 yahuye n’ibihombo bikomeye byatumye ifata n’ingamba zitandukanye harimo no kugabanya imishahara y’abakozi bayo.
Aya mahugurwa abaye aya kabiri nyuma y’ayabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi muri Kenya kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.
Ibibuga by’indege Mpuzamahanga biri muri aya mahugurwa ni icya Kigali mu Rwanda Jomo Kenyatta muri Kenya (JKIA), icya Dar es Salaam muri Tanzania, Mombasa muri Kenya, Juba muri Sudani y’Epfo, Entebbe muri Uganda n’icya Abeid Amani Karume cyo muri Zanzibar.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe umutekano mu ndege za gisivili (Cassoa), Emile Nguza Arao yatangaje ko aya mahugurwa agenewe abahagarariye abakozi batandukanye mu bigo by’indege za gisivili bakora mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, gutwara imizigo, umutekano ku bibuga n’izindi.
Kugeza ubu, ibihugu bigize EAC bibarurwamo abarwayi 3543 ba Covid-19 kuko u Rwanda rukaba rumaze kugira 339, Sudani y’Epfo ikagira 655, Kenya 1745, Tanzania [hashize ibyumweru bibiri idatangaza abarwayi bashya] ikagira 509, Uganda 253 naho u Burundi bukagira 42 kandi bimwe mu bihugu nka Tanzania n’u Burundi bikaba byararekuye serivisi zikomeza gukora nk’ibisanzwe.


