Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu, yasinyishije Ngendahimana Eric wigeze kuba Kapiteni wa Police FC yari amaze imyaka itandatu akinira.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga yasinye imyaka ibiri yo gukinira Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje aya makuru igira iti”Eric Ngendahimana wakinaga mu kibuga hagati muri Police FC yadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Ikaze mu muryango w’icyatsi n’umweru Eric. Uzawukunda.”
Ngendahimana ni umukinnyi wa kane iyi kipe yo ku Mumena imaze gusinyisha, nyuma y’abarimo Babua Samson, Irambona Eric ndetse n’umuzamu Kimenyi Yves.
Ikipe ya Police FC Eric yigeze kubera Kapiteni mbere yo guha igitambaro Nsabimana Aimable, yari amaze imyaka itandatu ayikinira. Yatwaranye na yo igikombe kimwe rukumbi, ari cyo icy’amahoro cyo muri 2015.
Uretse abakinnyi bane Kiyovu Sports yamaze gusinyisha, iyi kipe yanamaze kongerera amasezerano abakinnyi bayo barimo Ishimwe Saleh, Ally Serumogo, Mbogo Ally na myugariro Derick Mutangana.
Binavugwa ko Kiyovu Sports yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri Karekezi Olivier ngo azayitoze, ibihurirana n’uko yamaze gutandukana na Emmanuel Ruremesha cyo kimwe na Djabil Mutarambirwa bari abakinnyi bayo.


