Perezida Salva Kiir yategetse ko mubyara we ashyikirizwa ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yategetse ishyikiriza ry’ubutabera ry’ako kanya rya mubyara we, Lual Marine Akook, kubera uruhare yagize mu irasana ryaguyemo abantu batanu.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ni bwo Luan Marine n’abarinzi be bagaragaye mu bushyamirane bwabereye ahitwa Sherikat, agace gaherereye i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Amakuru avuga ko muri izo mvururu barashe abantu batanu bakabica, barimo abagabo bane barimo umutware wo muri ako gace n’umugore umwe.

Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Sudani y’Epfo ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu, rivuga ko Perezida Salva Kiir yababajwe cyane n’ibyakozwe na mubyara we.

Itangazo riragira riti ” Nyakubahwa Perezida Kiir yababajwe cyane n’irasana ryabereye muri Sherikat, agace ko mu mujyi wa Juba muri iki gitondo. Perezida Aramagana ibi mu buryo bukomeye cyane kandi yategetse abayobozi gukora iperereza ku byabaye kandi ababikoze bagahita bahanwa.”

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yavuze ko inzego z’umutekano zamaze kugarura ituze mu gace irasana ryabereyemo. Itangazo Kandi rivuga ko Lual wakomeretse bikabije, ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Riti: “Uwakoze icyaha yafashwe n’abayobozi kandi ari gukurikiranirwa hafi mu bitaro aho arembeye. Ntibiramenyekana niba yarakomerekeye mu byabaye cyangwa nyuma y’itabwa muri yombi rye.”

Perezida Kiir yilihanganishije imiryango y’ababuze ababo anasaba ko habaho agahenge mu miryango ifitanye ubushyamirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *