Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Repubulika ya Congo-Brazzaville giherutse kwemera gutiza u Rwanda ubutaka bwo guhinga bungana na hegitare 12,000.

Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka kugirira muri iki gihugu, mbere yo kurusoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Congo-Brazzaville rwasize we na mugenzi, Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano umunani y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

Ni inzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umuco, uburezi ndetse n’ubukungu; aho kiriya gihugu cyemereye u Rwanda ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi.

RFI yatangaje ko umwe mu begereye amasezerano yashyizweho umukono yayibwiye ko Congo-Brazzaville yemereye u Rwanda ubutaka bwo kwifashisha mu buhinzi bungana na hegitare ibihumbi 12 buherereye mu duce dutatu two mu majyepfo ya kiriya gihugu.

Cyakora cyo igihe u Rwanda ruzatangirira kubyaza umusaruro ubu butaka ndetse n’icyo rugomba kubumarana nticyatangajwe.

Congo-Brazzaville ifite ubutaka bwo guhinga buri hagati ya hegitare miliyoni 10 na 12, gusa uburi munsi ya 5% ni bwo bubyazwa umusaruro nk’uko RFI ibivuga.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Jean-Claude Gakosso nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, rivuga ko ba Perezida Kagame na Sassou N’guesso basabye ubuyobozi bwabo gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amasezerano yashyizweho umukono.

Bemeje kandi ko hashyirwaho Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga
    Nushaka kwangana numuntu uzamutize umurima

  2. Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga
    Nushaka kwangana numuntu uzamutize umurima

  3. Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga
    Dushimiye byimazeyo Umukuru w’ igihugu cyacu, H. E Paul Kagame ku buryo akomeje kuduhuza n’ amahanga ndetse no kudushakira imibereho myiza.

    Ni umubyeyi nyakuri, nakomeze aduteze imbere. Icyo Abanyarwanda twifuza ni uko ubwo butaka bwakoreshwa neza maze tugakumira imibereho mibi.

  4. Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga
    Dushimiye byimazeyo Umukuru w’ igihugu cyacu, H. E Paul Kagame ku buryo akomeje kuduhuza n’ amahanga ndetse no kudushakira imibereho myiza.

    Ni umubyeyi nyakuri, nakomeze aduteze imbere. Icyo Abanyarwanda twifuza ni uko ubwo butaka bwakoreshwa neza maze tugakumira imibereho mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *