Menya ibikorwa byaranze itariki ya 05 Kamena mu mateka n’ibyamamare byavutse ku munsi nk’uyu

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu n’abantu ku giti cyabo bagiye bakora ibintu bitandukanye kuri iyi tariki harimo n’ibyarebaga isi yose.

Ku itariki ya 05 Kamena kandi mu 1963 uwari umunyamabanga w’Ubwongereza mu by’intambara John Profumo yegujwe ku mirimo ye ashinjwa icyaha cy’ubusambanyi aho yari yaryamanye n’uwakoraga umwuga w’uburaya witwa Christine Keeler.

Hari mu 1967 ku itariki nk’iyi ya 05 Kamena ni bwo intambara y’iminsi itandatu hagati y’igihugu cya Israel na Egypt, Syria na Jordan yatangiraga.

Ku munsi nk’uyu kandi mu 1968 ni bwo Senateri Robert Kennedy yarashwe muri Amerika. Uyu mugabo yarashwe ari kwiyamamariza kuba Perezida aho byari bimaze gutangazwa ko ari we wabonye ubwiganze bw’amajwi muri leta ya California maze ku munsi wakurikiyeho yitaba Imana.

Ku munsi nk’uyu kandi mu 2004 umukinnyi wa filime akaba umuhanzikazi n’umunyamideri Jennifer Lopez yashyingiranywe n’umugabo we wa gatatu, uyu mugabo we ni umuhanzi uzwi ku mazina ya Marc Anthony.

Bamwe mu bihangange bavutse kuri iyi tariki

Mu mwaka wa 1723 kuwa 05 Kamena havutse umufilozofe w’umunya Scotland Adam Smith.

Ku munsi nk’uyu mu 1971 kandi havutse umukinnyi wa filime Mark Wahlberg wakinnye mu mafilime nka The fighter, Transformer n’izindi.

Dore ibihangange byatabarutse kuri iyi tariki

Mu mwaka wa 1017 umwami w’abami w’ubwami bw’u Buyapani Sanjo yaratanze.

Igikomangoma cy’Ubwongereza Edmund Crouchback na cyo cyatabarutse ku munsi nk’uyu hari mu mwaka 1296, uyu akaba ari umuhungu wa Henry III

Umwami Louis X w’ u Bufaransa na we yatanze ku itariki nk’iyi mu 1316.

Hari kuwa 05 Kamena 2004, ni bwo uwari Perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Ronald Reagan Wilson yitabye Imana.

Mu mwaka wa 2009, umuhanzi w’Umunyamerika Jeff Hanson yitabye Imana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *