Hari imitwe igambiriye guhungabanya u Rwanda igikorera muri Uganda-Minisitiri Biruta

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko n’ubwo hari intambwe iherutse guterwa n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu kugarura umubano w’ibihugu byombi, hakiri imbogamizi zirimo kuba hakiri imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda.

Minisitiri Biruta yatangaje ibi nyuma y’inama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ku munsi w’ejo, igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zahuje Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Joao Lourenço wa Angola.

Ibyo biganiro hagati y’intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda byabaga ku nshuro ya kane, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ibiganiro byari biyobowe na Sam Kutesa, Minisitiri wa Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, bikaba byaritabiriwe kandi na Tete Antonio, Minisitiri wa Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga cyo kimwe na Gilbert Kankonde Malamba, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Kinshasa ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’ibikorwa bya gasutamo.

Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabiye nk’abahuza mu biganiro bya Uganda n’u Rwanda.

Nyuma y’inama Minisitiri Biruta yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza umubano wa Uganda n’u Rwanda mu buryo, hakiri imbogamizi zirimo nko kuba hari imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda.

Yagize ati: “Haracyari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Uganda bigambiriye guhungabanya u Rwanda. Urugero abagize Self-Worth Initiative baracyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda. Ibyo bitandukanye n’ibyo Guverinoma ya Uganda yaherukaga kwiyemeza byo gusenya ibikorwa by’uyu muryango w’abanyabyaha. Hakomeje ubukangurambaga mu bice bitandukanye bya Uganda bishakira ubufasha RNC n’indi mitwe ifashwa n’inzego z’umutekano za Uganda”.

Minisitiri Biruta yavuze ibi, mu gihe u Rwanda rwakunze gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikorerwa ku butaka bwayo, byihishwe inyuma n’abayobozi b’Umutwe wa RNC, babinyuza mu muryango utari uwa Leta “Self-Worth Initiative.”

Minisitiri Biruta kandi yavuze ko kuba hari Abanyarwanda bakomeje gushimutwa ndetse bakanatoterezwa ku butaka bwa Uganda na byo bigaragaza ko Leta ya Uganda yirengagiza uruhare rwayo.

Yatanze urugero rw’uko ku wa 18 Gicurasi hari abagore babiri b’Abanyarwanda bashyikirijwe u Rwanda bavuye muri Uganda, bigaragara ko bakubiswe bakagirwa intere bikozwe n’inzego z’umutekano wa Uganda.

Yavuze kandi ko hari ikibazo cy’itangazamakuru riharabikana na cyo gikwiye gushakirwa umuti.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Sam Kutesa yavuze ko Uganda yakomeje kubuza ibinyamakuru byayo guhagarika ibikorwa bivuga nabi u Rwanda, ndetse ngo ahamya ko ubu bitagihari.

Minisitiri Biruta we yavuze ko hakenewe ubushake bwa Politiki mu gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda na Uganda.

Ati: “Twasanze rero hari byinshi bigikeneye gukorwa, twumvikana ko nubwo hari ibyo byakozwe tunashima, ariko n’ibindi byose bigomba gukomeza bigakorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, tubane nk’abaturanyi beza, duhahirane, n’ibindi. Twasanze ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke, hagomba ubushake bwa politiki. Ubushake bwa politiki budahari n’icyakorwa cyose ntabwo cyaramba.”

Minisitiri Kutesa yemeye ko hari Abanyarwanda 130 Uganda igomba kurekura, gusa ngo n’ubwo bagomba kurekurwa hari byinshi na bo bashinja u Rwanda birimo ubutasi n’ibindi bibangamiye umutekano w’igihugu wa Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *