Uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda muri zone y’Amajyaruguru y’Afurika, Abdelmalek Droukdel yiciwe n’ingabo z’Abafaransa muri Mali.
Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Florence Parly kuri uyu wa Gatanu yatangarije Associated Press ko Abdelmalek Droukdel yiciwe mu majyaruguru y’igihugu cya Mali kuwa Gatatu aho yafatanywe n’umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe wa Islamic State, umugambi wo kubafata ukaba wari warateguriwe muri operasiyo yari imaze ukwezi kwa Gicurasi ikorerwa muri Afurika igamije guhashya imitwe y’iterabwoba.
Abdelmalek Droukdel yari umurwanyi ukomeye akaba n’umuyobozi wa Al-Qaeda mu bihugu bya Maghreb mu kizwi nka ‘Al-Qaeda in the Islamic Maghreb’ birimo Tunisia, Algeria, Burkina Faso na Niger.
Abdelmalek w’imyaka 50 y’amavuko yavukiye ahitwa Meftah muri Algeria yagiye arwana intambara zikomeye zirimo ibitero by’Abasoviyeti muri Afghanistan mbere yo kugirwa umuyobozi wa Al-Qaeda.
Bimwe mu byo Abdelmalek yibukirwaho harimo kuba mu 2012 yari yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa Algeria nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi, kurema umutwe w’iterabwoba no kugaba ibitero akoresheje ibitero biturika, icyo gihe akaba yari akurikiranyweho igitero cy’ibisasu bitatu byari byatewe mu Murwa mukuru, Algiers mu 2007 bigahitana abantu 22 abasaga 200 bagakomerekeramo.
Mu 2016, Abdelmalek yayoboye igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Al-Qaeda kuri hoteli imwe yo mu murwa mukuru Quagadougou muri Burkina Faso, gihitana abantu 30 naho abasaga 150 barakomereka.
Mu 2007, Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kamufatiye ibihano nyuma yo kumushinja kugaba ibitero byagiye bigabwa ahantu hahurira abantu benshi mu bihe bitandukanye byaguyemo abasivili mu bihugu bya Mali, Niger na Tunisia.
Uyu muyobozi wa Al-Qaeda yishwe nyuma y’ifatwa rya Mohamed Mrabat wari umwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye b’umutwe wa Islamic State mu bihugu bigize ubutayu bwa Sahara (ISGS) wafashwe tariki 19 Gicurasi 2020 nk’uko Minisitiri w’Umutekano w’Ubufaransa, Florence Parly abitangaza.

4 Responses
Umwe mu bayobozi b’umutwe wa Al-Qaeda yishwe n’Abafaransa
Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.