Abakongomani bagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda mu myaka 20 ishize, bahamagariye Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwanga imishyikirano yose igamije guhagarika ibirego bishinja Uganda kugira uruhare muri iyo ntambara.
Mu itangazo abahagarariye abo baturage basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, bagaragaje ko Leta ya Congo itumva ububabare bwabo cyangwa ngo yifatanye na bo mu bibazo byabo.
Bagaragaje ko bababajwe no kuba kuva intambara ya Kisangani yaba nta muperezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bayoboye kiriya gihugu wigeze ubavuganira ngo bahabwe indishyi z’ibyangijwe n’intambara.
Itangazo ryanditswe na Aline Engbe, umuvugizi w’ihuriro ry’abarokokeye i Kisangani rigira riti: “Ugusimburana ku butegetsi kwabayeho binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2018, kwatumye dutekereza ko hazabaho imyanzuro myiza y’uru rubanza rurwanya ibihugu byibasiye RDC imbere y’ubutabera mpuzamahanga.”
Rukomeza rigira riti: “Ariko ikibabaje, mu gihe twari dutegereje ko iburanisha ritangira ku wa 18 Ugushyingo 2019, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yabonye inzira yoroshye yo gutumira Perezida wacu, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, i Kampala kugira ngo baganire ku isubikwa ryarwo, ibintu twabonye gutyo.”
Abarokokeye i Kisangani barasaba Perezida Tshisekedi kwanga imishyikirano yose igamije guhagarika ibirego bishinja Uganda kugira uruhare muri iriya ntambara, mu rwego rwo guha icyubahiro abayiguyemo no kugira ngo bahabwe indishyi z’akababaro.
Abahohotewe kandi barahamagarira Leta ya Congo Kinshasa gusaba ko iburanisha ry’indishyi ryakwimurirwa mu rukiko mpuzamahanga, no gushyiraho ingamba zose zikenewe kugira ngo itsinda ry’abahohotewe ryitabe iburanisha.
Barasaba kandi Guverinoma ya Kinshasa kubafasha mu mibereho ya buri munsi ndetse ikanabaha ibya ngombwa nkenerwa, kugeza igihe bazahererwa indishyi z’ibyabo byangijwe n’intambara.
Kisangani yabaye isibaniro ry’intambara hagati y’Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda, muri Kanama 1999 na tariki 5 Gicurasi 2000. Cyakora cyo intambara yiswe iy’iminsi itandatu yabaye hagati y’itariki ya 05 n’iya 10 Kamena 2000, yabaye rurangiza kuko yahitanye ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi, ndetse yangiza cyane igice kinini cy’umujyi wa Kisangani warashwemo ibisasu birenga 6600.
Amakuru avuga ko iriya ntambara yaguyemo abasirikare ba Uganda babarirwa muri 3000, gusa sosiyete Sivile ikorera i Kisangani yo ivuga ko iriya ntambara yaguyemo ababarirwa mu 1000 biganjemo abasivile, na ho ababarirwa muri 3000 bagakomereka. Abo ku ruhande rw’u Rwanda baguyemo n’abakomerekeyemo ntibazwi.


