Nyuma y’imyitwarire Abepisikopi bagaragaje mu matora aheruka kuba mu gihugu cy’u Burundi byatumye abantu babona ko bisa nk’aho bitwaye nk’ishyaka rya politiki gusa bo batangaza ko batabyishimiye na gato.
Akababaro aba bepisikopi batewe n’ababafata nk’ishyaka kagaragara mu itangazo umukuru w’inama yabo, Joachim Ntahondereye aherutse gusohora avuga uruhare rwabo mu matora.
Urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga mu Burundi na rwo rwavuze ko Abepiskopi basa n’abitwaye nk’aho ari ishyaka gusa bo babiteye utwatsi.
CENI ishinzwe gukurikirana uko itegekonshinga ryubahirizwa mu Burundi yatangaje umwanzuro w’ibyavuye mu matora kuwa 4 Kamena aho yatangaje ko ibyo inama y’Abepiskopi yagaragaje ko bitagenze neza ndetse n’ibirego by’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CNL byose nta shingiro bifite.
Musenyeri Joachim Ntahondereye avuga ko inama y’Abepiskopi itigeze itanga ikirego muri CENI.
Avuka ko Abasenyeri b’i Burundi bitwaye uko amategeko abiteganya nk’indorerezi nta kidasanzwe bakoze mu matora.
Uyu musenyeri akomeza avuga ko indorerezi zari zishinzwe kwandika gusa, ariko avuga ko ibyo yanenze yabyiboneye n’amaso ye.
Dore uko yabivuze: “Tubabajwe n’uko inama y’abepiskopi yafashwe mu buryo butumvikana nk’uko yaba yaritwaye, ibyo na byo bigatera urujijo mu mitima y’abantu.” Twanze ko twitiranywa n’ishyaka cyangwa nk’umuntu uwo ari we wese wari uhanganye mu matora.”
Mu minsi ine nyuma y’amatora inama y’Abepiskopi mu Burundi yatangaje ko yohereje indorerezi 2,700 mu turere dutandukanye.
Mu itangazo ryabo bagaragazaga ko bitewe n’uburiganya bwabaye mu matora ibyavuyemo bidakwiye kwizerwa nk’ukuri.
Ibi rero byagaragaje ko kiliziya gatorika y’i Burundi itishimiye ibyavuye mu matora byari byaraye bitangajwe na CENI.
Kuwa 05 Kamena Evariste Ndayishimiye amaze gutangazwa ko ari we watsinze amatora bidasubirwaho, inama y’Abepiskopi yahise isohora itangazo ryo kumwereka ko bamwishyimiye banamusaba kuba umukuru w’igihugu kuri bose atarobanuye.


