Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yatandukanye n’inkumi y’imyaka 25 bakundanaga

Sangiza iyi nkuru

Ibitangazamakuru byo mu majyepfo y’Afurika, byatangaje ko Jacob Zuma wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo yatandukanye na Nonkanyiso Conco, umukunzi we w’imyaka 25 bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Sunday Sun yadukanye iyi nkuru yatangaje ko Zuma w’imyaka 78 y’amavuko n’umukunzi we batandukanye mu mpera z’umwaka ushize, n’ubwo ayo makuru yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Ni amakuru icyo gitangazamakuru cyatangarijwe n’incuti za hafi za bariya bombi.

Amakuru avuga ko Conco yamaze no kuva mu nzu Zuma yari yaramukodeshereje iri mu mujyi wa Durban. Bivugwa kandi ko impamvu ariya makuru atamenyekanye vuba ari uko umuryango wa Zuma wategetse Conco kugira ubwiru iby’itandukana ryabo.

Umwe mu bashinzwe umutekano ukorera muri Durban, yavuze ko Conco yavuye mu nzu Jacob Zuma yari yaramukodeshereje mu Kuboza kwa 2019, nyuma gato y’uko Zuma amusura bwa mbere.

Se wa Conco witwa Fartescue Cocnco, yemeje ko umukobwa we yimukiye mu rugo rwa nyina ruri mu burasirazuba bwa Cape Town.

Nonkanyiso na se umubyara bafitanye umubano mubi kuva yatangira gukundana na Jacob Zuma, bitewe nuko Zuma atigeze agaragariza icyubahiro umuryango we yuzuza imihango yose nkenerwa.

Conco yaherukaga kugaragara mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka, kubera ubutumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yatereranwe na Jacob Zuma ku bijyanye no kurera umwana babyaranye.

Muri ubwo butumwa yabwiraga umwana we ko kuba amufite biri mu mpamvu zituma akenera gukora cyane.

Yavuze ko hari ibihe bisaba ko ababyeyi bombi baba mu buzima bw’umwana, umubyeyi umwe ataboneka kugira ngo asohoze inshingano ze bigateza ububabare bubabaza umutima, ibyatumye yinginga umuhungu we amusaba kwihanganira ibihe bigoye ashobora kuzisangamo, bitewe n’uko amurera wenyine.

Jacob Zuma yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 2009, mbere yo kweguzwa n’igitutu cy’abaturage muri 2018. Ni umwe mu bantu bakomeye Afurika y’Epfo yagize barwanyije ivanguraruhu rya apartheid ndetse yigeze gufungirwa ku kirwa rya Robben hamwe na Nelson Mandela.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *