Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri iki Cyumweru yanyomoje amakuru y’ibihuha yiriwe akwirakwira avuga ko mu Rwanda uturere tugiye kugabanywa tukava kuri 30 hagasigara 10.
Amakuru bitari byamenywa neza aho yaturutse yavugaga ko hari uturere mu ntara zitandukanye tugiye guhuzwa mu minsi ya vuba tukajya tuba akarere kamwe.
Amakuru avuga ko uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba tugiye guhurizwa hamwe tukaba akarere kamwe ka Bugesera, naho Kayonza na Rwamagana bikaba akarere ka Kayonza, Nyagatare na Gatsibo tugahinduka akarere ka Nyagatare.
Mu ntara y’Amajyepfo uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara byavugwaga ko tugiye guhurizwa hamwe tukaba akarere kamwe ka Huye, naho Nyamagabe na Nyaruguru tukaba akarere kamwe ka Nyamagabe mugihe Muhanga, Ruhango na Kamonyi byari kuzaba akarere ka Muhanga.
Mu ntara y’Uburengerazuba uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi twari twagizwe akarere kamwe ka Rusizi mugihe Rubavu, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu twari twagizwe akarere ka Rubavu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru uturere twa Musanze, Burera na Gakenke twari twagizwe akarere ka Musanze naho Gicumbi na Rulindo tuba akarere kamwe ka Gicumbi.
Ni mugihe uturere tw’Umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro byavygwaga ko twose tugiye kuba akarere k’Umujyi wa Kigali.
Nyuma yo gukwirakwira kw’aya makuru, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ibinyujije kuri Twitter yasabye abantu kudaha agaciro aya makuru kuko ari ibihuha nta gahunda y’amavugurura yo kugabanya uturere ihari.



2 Responses
MINALOC yanyomoje amakuru avuga ko igihugu kigiye gusigarana uturere 10
Ariko nabyo byaba aribyiza
MINALOC yanyomoje amakuru avuga ko igihugu kigiye gusigarana uturere 10
Ariko nabyo byaba aribyiza