Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus mu bukungu bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’imari kigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, ku ikubitiro kikaba gitangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigega cyahawe izina rya ‘Economic Recovery Fund (ERF)’ kigamije gufasha imishinga yaguye mu bihombo biturutse ku cyorezo cya Covid-19 kongera kwiyubaka igasubira ku rwego yari iriho mbere y’uko icyorezo cyaduka ndetse ikanarenzaho. Biteganyijwe ko kizamara imyaka ibiri kandi kikazongererwa ubushobozi amafaranga akava kuri miliyari 100frw akagera kuri miliyari 200frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko aya mafaranga azatangwa nk’inguzanyo hibandwa ku mishinga bigaragara ko yashegeshwe na Covid-19, urugero nk’amahoteli n’ibigo byakira ba mukerarugendo, ibigo by’ubwikorezi hamwe n’imishinga itunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Biteganyijwe kandi ko iki kigega kizagira uruhare no ku izamuka ry’umusaruro w’ibikoresho byifashishwa mu guhangana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyane cyane udupfukamunwa, uturindantoki, amasabune (hand sanitizers) n’ibindi.

Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yabwiye RBA ko iyi mishinga izajya ihabwa iyi nguzanyo binyuriye muri za banki z’ubucuruzi, ibigo by’imari iciriritse na za SACCO ba nyiri imishinga bakorana nabyo mugihe ikigega ubwacyo gicunzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ikazajya itangwa hagendewe ku buryo ikigo cyari gisanzwe gikora mbere, kibanje kugaragaza koko ko Covid-19 ariyo yagiteje ibihombo.

Yagize Ati “Kimwe mu bishingirwaho ni uko sosiyete isaba ubufasha bunyuze muri iki kigega, igomba kuba nubundi yari ihagaze neza mbere y’icyorezo. Ntabwo ari umwanya wo gukemura ibibazo byariho na mbere y’icyorezo. Ni igukemura ibibazo byatewe n’icyorezo, bivuze ko rero bimwe mu bishingirwaho ari ukureba ko iyo sosiyete yari isanzwe yitwara neza…ariko ubu ngubu ikaba yarakozwe mu nkokora n’icyorezo.”

Min Ndagijimana akomeza avuga ko usaba guhabwa ubu bufasha azajya agaragaza gahunda afite igaragaza uko azazamura ibikorwa bye ndetse n’uburyo bizatanga akazi ntihagire ukabura kandi yari agafite mbere y’icyorezo.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko kugeza ubu ikigega cyatangiye gukora kikaba kiri gucungwa na BNR, amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari bibyifuza bikaba bisabwa gutangira gusaba aya mafaranga kugirango biyageze kubo agenewe.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Kugira Igihugu kiyobowe neza ni umugisha ku abanyarwanda,Rwanda komeza ukataze mu iterambere,u Rwanda twifuza mu ubufatanye bwa twese tubiharanire!

  2. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Kugira Igihugu kiyobowe neza ni umugisha ku abanyarwanda,Rwanda komeza ukataze mu iterambere,u Rwanda twifuza mu ubufatanye bwa twese tubiharanire!

  3. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  4. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  5. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  6. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  7. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  8. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  9. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

  10. Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
    Abahinzi twabujijwe isoko na covid-19 tugahomba turatabaza. Nk’ubu uyu munsi narezwe mu rukiko kuko ntubahirije into nasezeranye na Banking yangurije. Nagujije mpinga into kugemura my bigo by’amashuri byera barabifunze nguirwa Ku giciro cya 70frw/kg ago kuba 200 into bigo byari kumpera.
    Mutabare nyamuna.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *