Ku munsi nk’uyu mu 2000: Hatangiye kuba inama ihuza Koreya y’Epfo n’iya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ibihugu bya Koreya zombi bitajya imbizi, mu 2000 Kim Jong-Il wayoboraga Korea ya Ruguru na Kim Dae-Jung w’iy’Epfo bakoranye inama mu mahoro, ikaba yaramaze iminsi itatu.

Inama yabereye muri Koreya ya Ruguru, Perezida wa Korea Kim Jong-Il mu kuyitangiza agira ati: “Isi yose ni twe ihanze amaso. Kuki perezida Kim yaje muri Korea y’Amajyaruguru, n’impamvu nabyemeye hariho akabazo.”

Perezida Kim Dae-Jung na we ati: “Tugomba gutanga igisubizo cy’iki kibazo mu gihe cy’amajoro abiri n’iminsi itatu.”

Iyi yari inama ihuriwemo n’abayobozi batandukanye b’ibi bihugu byombi harimo n’aba Minisitiri.

Ku kibuga cy’indege cya Pyongyang Perezida Kim Jon-Il yakiranye urugwiro Kim Dae-Jung ndetse bari banamwiteguye cyane bateguye n’imyiyereko gakondo yabo.

Aba baperezida bombi bahise binjira mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine berekeza mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru aho abantu basaga 600,000 bari bateguwe neza bakikije umuhanda, imodoka yabo ikagenda inyuramo hagati.

Iki cyari igikorwa kitari cyitezwe n’amahanga kuko kuva ibi bihugu byacikamo kabiri abayobozi babyo bwari ubwa mbere bagiye kugirana inama bari kumwe nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi.

Indi nama isa n’itanga icyizere cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu yaherukaga mu myaka 50 yari ishize, yari yabereye ku mwigimbakirwa uhuza ibi bihugu.

Umuvugizi wa Korea y’Amajyepfo, Park Joon-young yavuze ko mu minota 40 ba Kim bombi bamaze muri Limousine bajya aho inama yabereye bagendaga baganira neza bishimye nta kibazo.

Bageze ku nzu bagombaga kwiyakiriramo, Perezida wa Korea y’Epfo yabwiye uw’iya Ruguru ko yizeye ko bagiye guhindura amateka, ibihugu byombi bikagera ku bwiyunge nyuma y’igiye kinini batumvikana.

Kim Jon-Il na we yavuze ko ari cyo cyifuzo cye anashimira Perezida Kim Dae-Jung ku ntambwe yateye akaza mu gihugu cye.

Yongeyeho ati: “Tuzatangira ejo, reka tuzaganire ntabyo duhisha.”

Kim Dae-Jung mu byishimo byinshi yahise avuga ati: “Ndumva nuzuye ibyishimo byinshi cyane n’amarangamutima.”

Kim Jong-Il yahise amusubiza ati: “Humura. Nzaguha umuti wa nyawo vuba.”

N’ubwo aba baperezida bari bishimanye, iyi nama yarangiye batageze ku bwiyunge nyabwo gusa bemeranya ko bazakomeza ibiganiro byo guhagarika intamabara bahoragamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *