Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya Togo witwa Alex Harlley ivuga ko ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wamamaye mu makipe nka Arsenal ndetse akaba ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Togo.
Uyu rutahizamu w’imyaka 27 uzwi nka Magicien du Togo (Umunyabufindo wa Togo), yasinye imyaka ibiri yo gukinira Rayon Sports avuye mu kipe ya Las Vegas Lights FC ibarizwa mu kiciro cya kane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Rayon Sports yamuvuze imyatoigira iti”Rayon Sports yasinyishije umugabo w’umumaji Alex Harlley. Uyu rutahizamu w’icyamamare wakiniraga Las Vegas Lights FC (USL club) uzwi ku izina rya ‘Magician of Togo’ ni we duhereyeho mu kuvugurura ubusatirizi ubakunda ubururu bizera ko buzakora ibitangaza muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha. Alex Harlley afite imyaka 27 y’amavuko, ni umukinnyi wabigize unwuga w’umunya Togo. Ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor.”
Uyu rutahizamu akimara gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yijeje abafana bayo gukora amateka mu mwaka utaha w’imikino.
Ati”Muraho bakunzi ba Rayon Sports! Nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”
Rutahizamu Alex Harley abaye umukinnyi wa kane bivugwa ko Rayon Sports imaze gusinyisha, nyuma ya myugariro Uwiringiyimana Theophile yakuye muri Gicumbi, Migambi Kevin wavuye muri Unity FC yo mu kiciro cya kabiri cyo kimwe na Sadjat Niyonkuru wakiniraga Marines FC.
Cyakora cyo iyi kipe yamaze gutakaza abakinnyi benshi, barimo Michael Sarpong bivugwa ko yamaze kumvikana na Simba SC, Irambona Eric werekeje muri Kiyovu Sports, Kimenyi Yves na we wagiye muri iyi kipe, Eric Rutanga na Iradukunda Eric Radu bamaze kujya muri Police FC cyo kimwe na Kakule Mugheni Fabrice wamaze gusezera.


