Nyaruguru: Undi mukozi ku rwego rw’umurenge yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuwa 17 Kamena 2020, Mayira Jean, wari umukozi w’umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, ushinzwe amakoperative, umurimo n’iterambere (BDE) yatawe muri yombi na RIB akekwaho kugira uruhare mu kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byagenewe abaturage.

Haravugwa kandi n’abandi bakozi babiri: Hagenimana Emmanuel wari ushinzwe imibereho myiza (SEDO) mu kagari ka Gahurizo, mu murenge wa Kivu na Baganineza Alphonsine, rwiyemezamirimo, wari ushinzwe gukurikirana igikorwa cyo gutunganya amaterasi muri uwo murenge.

Amakuru aturuka mu biro by’umurenge wa Kivu avuga ko aba bakozi uko ari batatu bari bamaze iminsi bashakishwa kuko batabonekaga ku kazi kabo. Umukozi wo mu murenge wa Kivu wahaye amakuru Bwiza.com yagize ati: “Mayira Jean na Hagenimana Emmanuel ntibazaga ku kazi. Bari bafite impapuro zerekana ko barwaye.. (..). Nahamagaye Mayira kuri telephone ye, mubwira ko hari abantu baza kumushaka ku kazi bakamubura. Yaraje rero, ndabahamagara baraza baramufata. Nkeka ko bose RIB yabafashe.”

Kuwa 13 Kamena 2020, mu kiganiro komite Nyobozi y’akarere ka Nyaruguru yagiranye na Radio imwe yo mu Rwanda, Meya Habitegeko Francois, yari yavuze ko hari abandi bakozi bagize uruhare mu kunyereza imbuto n’ifumbire batorotse. Yagize ati “hari abandi tutarafata kuko bahise batoroka. Turacyabashakisha dufatanije n’inzego dukorana… ”

Nyuma yaho, Meya Habitegeko yatangarije Bwiza.com ko abo bakozi batorotse ari ushinzwe “BDE” mu murenge wa Kivu n’ushinzwe imibereho myiza (SEDO) mu kagari ka Gahurizo muri uwo murenge.

Umuvugizi wa RB, Marie Michelle Umuhoza, n’ubwo yitabye telephone, nta yandi makuru yaduhaye kuri iryo tabwa muri yombi ry’abo bantu.

Twibutse ko, ku bijyanye n’icyo kibazo cyo kumyereza ifumbire n’imbuto bigenewe abaturage, mu kwezi gushize kwa Gicurasi, hafashwe abagoronome batatu b’imirenge: uwa Kivu, uwa Nyabimata n’uwa Ruheru ndetse n’uwari Gitifu w’umurenge wa Kivu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *