Myugariro Eric Rutanga wari umaze igihe gito asinye amasezerano muri Police FC nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.
Rutanga wari ufitanye na Police FC amasezerano y’imyaka ibiri yatandukanye na yo nta mukino n’umwe arayikinira.
Amakuru avuga uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yasinye imyaka ibiri muri Young Africans, nyuma yo kumvikana na yo abarirwa muri $25,000.
Uyu musore yaherukaga gutangaza ko mu masezerano yari yaragiranye na Police FC, harimo ingingo ivuga ko yemerewe gutandukana na yo, mu gihe cyose yabona indi kipe hanze y’igihugu. Icyo gihe yari akiganira na Young Africans yari imaze igihe imwifuza.
Bijyanye n’uko nta mafaranga Police FC yari yagahaye Rutanga mu yo bari bumvikanye, bisobanuye ko amafaranga yose Yanga yamuguze agomba kujya ku mufuka we.
Andi makuru avugwa ni uko Rayon Sports yamaze guha Rutanga ibaruwa imurekura, nyuma yo kuyiharira umushahara w’amezi atatu ungana7,000,000Rwf yari umurimo.
Eric Rutanga abaye umukinnyi wa kane w’Umunyarwanda ugiye gukina muri Shampiyona ya Tanzania n’uwa gatatu ugiye gukinira Young Africans, nyuma ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick basanzwe bakinira iyi kipe.
Undi Munyarwanda uhakina ni rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club.



4 Responses
Rutanga yatandukanye na Police FC yaherukaga kumuvana muri Rayon Sports
Birakwiye ko akina hanze
Rutanga yatandukanye na Police FC yaherukaga kumuvana muri Rayon Sports
Birakwiye ko akina hanze
Rutanga yatandukanye na Police FC yaherukaga kumuvana muri Rayon Sports
Niyigenderekanditumwifurije amahirwemasa
Rutanga yatandukanye na Police FC yaherukaga kumuvana muri Rayon Sports
Niyigenderekanditumwifurije amahirwemasa