Umunya Marroc, Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC yahishuye ibanga yakoresheje rikamufasha kwitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’imishinga itandukanye ayifitiye nyuma y’umwaka umwe ayitoza.
Amakuru ariho avuga ko uyu mugabo w’imyaka 41 yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomeza gutoza APR FC, nyuma yo kongererwa umushahara ukava kuri 18,000,000 Rwf ukagera kuri 20,000,000 Rwf ku kwezi.
Ni nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 18 mu mateka yayo yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.
Aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Marroc cyitwa Bladi, Mohammed Erradi yatangaje ko ari umunyamahirwe kuba yarisanze mu kipe y’amateka mu Rwanda itanga ibya ngombwa byose nkenerwa, bikaba mu byamufashije kwitwara neza. Hiyongeraho ko imitekerereze yo muri APR FC idatandukanye cyane n’iy’ Burayi.
Yagize ati: “Nabanye neza cyane. Ntabwo nigeze mfatwa nk’umunyamahanga. Natunguwe n’imitekerereze yatumye ntekereza gato i Burayi. Nahawe icyubahiro kinshi kandi abakinnyi (ba APR FC) bafite imitekerereze y’intangarugero.”
Umutoza wa APR FC yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uretse kuba APR FC ifite abakinnyi bafite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru, iyi kipe y’ingabo z’igihugu inakinisha 80% by’abakinnyi beza kandi bakiri bato mu gihugu, na byo bikaba mu byamufashije kwitwara neza.
Ku bijyanye n’uburyo bw’imikinire, yavuze ko umupira w’u Rwanda ucyiyubaka, gusa akaba yarongeye mu mikinire ya APR FC uburyo bugezweho bwo kugumana umupira, nk’umutoza watoje mu gihugu cy’u Bubiligi, akavuga ko imikinire yazanye muri APR FC isa neza n’iyo muri icyo gihugu.
Ati: “Umupira w’amaguru utangiye kwiyubaka… Nagerageje kuzana umupira ugezweho wo kugumana umupira cyane. Nashyizeho uburyo bw’imikinire y’Ababiligi, gusa icya mbere kwari ugushyiraho uburyo bwo gucunga abakinnyi. Abakinnyi baranyubashye nanjye mbafasha guhindura imitekerereze.”
Adil avuga ko ubu ikimuraje ishinga ari ukugira APR FC ikipe ikomeye ku ruhando rwa Afurika, byibura akayigeza mu matsinda ya rimwe mu marushanwa akinirwa kuri uyu mugabane.
Ati: “Ninkomeza mu Rwanda, intego yanjye ni ukugera byibura mu matsinda y’amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika. Ibyo bitabaye, u Rwanda ntiruzatera imbere mu isi y’umupira w’amaguru.”
Mohammed Adil Erradi wavukiye mu gihugu cya Marroc, yatoje amakipe atandukanye yiganjemo ayo mu gihugu cy’Ububiligi n’aya hano ku mugabane wa Afurika. Mu Bubiligi yatoje ikipe y’abakiri bato ya Crossing Schaerbeek, White Star avuga ko yigiyemo ibintu byinshi iba iya nyuma yahatoje.
Uyu mutoza kandi yatoje hano ku mugabane wa Afurika nk’umutoza wa D1 yo muri Ghana, mbere yo kujya kungiriza muri Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc.



2 Responses
Adil yahishuye icyamufashije kwitwara neza muri APR FC n’imishinga ayifitemo
Umutiza nuwo kbx mureke ibya gasenyi yuzuye amatiku
Numwiryane gs izongera kuba equipe Sadate yayivuyemo
Adil yahishuye icyamufashije kwitwara neza muri APR FC n’imishinga ayifitemo
Umutiza nuwo kbx mureke ibya gasenyi yuzuye amatiku
Numwiryane gs izongera kuba equipe Sadate yayivuyemo