Mme Jeanette Kagame yasabye ababyeyi kwigisha abana babo umuco w’ubumuntu

Sangiza iyi nkuru

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza kwigisha abana n’abakibyiruka umuco w’ubumuntu, mu rwego rwo guharanira ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi itazongera ukundi.

Ni ubutumwa umufasha w’umukuru w’igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu, umunsi hibutsweho imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).

Ubutumwa bwa Mme Jeanette Kagame buragira buti: “Mu gihe twibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikane ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Jenoside ari umugambi ugamije kurimbura burundu abantu bafite icyo bahuriyeho. Dukomeze kwigisha abato bakibyiruka umuco w’ubumuntu, kumenya agaciro k’undi, no guhora duharanira impinduka nziza kuko twabonye ko bishoboka.”

Bavuga ko umuryango wazimye burundu iyo abari bawugize bose (ababyeyi n’abana) bishwe ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

Ibarura umuryango GAERG wakoreye mu turere 30 tugize igihugu, ryerekana ko mu Rwanda hari imiryango yazimye ibihumbi cumi na bitanu na magana atanu na mirongo icyenda n’itatu (15,593) igizwe n’abantu ibihumbi mirongo itandatu n’umunani na magana inani na mirongo irindwi n’umwe (68,871).

Uyu muryango uvuga ko watangiye umushinga mugari wo kubika neza aya mateka ufite agaciro ka miliyoni 64 z’Amafaranga y’u Rwanda. Muri uwo mushinga harimo kwandika igitabo, kubika neza aya mazina y’imiryango yazimye hifashishijwe ikoranabuhanga, no gukora filime mbarankuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *