“Ntituzihanganira na rimwe umuyobozi uvanga inyungu ze bwite n’iza Leta” ni amwe mu magambo yavuzwe na Hon. Richard Tushabe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akaba n’Imboni ya Nyaruguru, ubwo yagarukaga ku kibazo cya bamwe mu bayobozi bo muri aka karere bakurikiranweho icyaha cy’imicungire mibi y’ibya rubanda muri iyi minsi.
Ubwo butumwa Hon. Tushabe yabutanze kuri uyu wa 20 Kamena, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba 600 by’amashuri, abana bagomba kwigiramo guhera muri Nzeri, uyu mwaka mu Karere ka Nyaruguru mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.
Hon. Tushabe yavuze ko bibabaje kumva iyo abayobozi bagiye gushyirwa mu nshingano, habanza kubigaho, gushishoza, bikagaragara ko bafite ubushobozi ariko bamwe muri bo bagera mu kazi bagatangira kuvanga inyungu zabo bwite n’iza Leta. Ati: “Gushyira inyungu zawe bwite imbere y’iza miliyoni 12 z’Abanyarwanda ni uguta umurongo”
Hon. Tushabe yavuze kandi ko Leta ifite gahunda yo kubaka ubuyobozi bukumira bene iyo migirire mibi kandi ko inzego z’ubutabera zihari kugira ngo niba hari urenganye zimurenganure n’uwo bihamye kandi abihanirwe.
Twibutse ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, mu karere ka Nyaruguru hamaze gutabwa muri yombi abayobozi 9 bo ku rwego rw’akarere n’umurenge. Muri bo, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, uwari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, uwari umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu karere na Gitifu umwe w’umurenge.
Amafoto y’umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri







