Abayobozi muri Leta y’u Rwanda barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanze ko batanga ingwate ngo baburane bari hanze.
Uretse Rwamuganza, abandi baregwana na we barimo Godfrey Kabera, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda na Christian Rwankunda, wari umaze igihe ari umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’u Rwanda (RSSB), umucuruzi Aloys Rusizana ndetse n’umugenagaciro witwa Bonaventure Munyabugingo.
Ubushinjacyaha bubashinja guteza Leta igihombo cy’abarirwa muri miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, cyaturutse ku nzu yo gukoreramo Leta y’u Rwanda yaguze bakayiha agaciro ka miliyari zirindwi n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nyuma bikagaragara ko inzu yaguzwe miliyari 9.8 z’Amanyarwanda.
Ni inzu iherereye ku Kacyiru iruhande rwa Hoteli umubano.
Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rwankunda, mu nshingano ze nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yahawe inshingano zo kuyobora igikorwa cyo kugura inyubako yari igenewe gushyirwamo ibiro bya Leta.
Bivugwa ko yakoze iki gikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amasoko ya Leta. Rwankunda na komite yari ayoboye ngo bagiranye ibiganiro byinshi na AP Limited ya Rusizana muri Gicurasi 2018, ibyo biganiro bikaba byaritabiriwe na Kabera, Rwamuganza, Serubibi na Rwankunda.
Ubushinjacyaha bwashinje Rwankunda, Serubibi na Rwamuganza kuba baragize uruhare mu gukoresha nabi umutungo wa Leta. Kabera yashinjwe ubufatanyacyaha mu gutanga amasoko, no kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, Rusizana na Munyabugingo na bo bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo wa Leta no kugira uruhare mu gutanga amasoko.
Mu ibirana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, abaregwa bagiye batunga agatoki ibikomerezwa muri Politiki y’u Rwanda nka Amb. Musoni James wabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, wanabaye uw’Imari n’Igenamigambi, bavuga ko bariya babiri bazi neza ibijyanye n’iki kibazo bagasaba ko na bo batumizwa bakigisobanura.
Mu isomwa ry’uru rubabanza ryabaye ejo ku wa kabiri, Umucanza yamaze iminota igera kuri 60 asobanura uburemere bw’ibyo aba bagabo bakurikiranweho. Yavuze ko Rwamuganza yitabiriye inama zerekeye kugura iriya nyubako, ndetse akaba ari iwe wafashe icyemezo cya nyuma cyo kuyigura mu nama ya nyuma.
Ku ngingo yerekeye ingwate, umucamanza yavuze ko umunyemari Rusizana yatanze ingwate ya miliyari 3Frw abandi baregwa na bo bagatanga ingwate itarenze miliyari y’Amanyarwanda ariko urukiko rukabyanga.
Umucamanza yategetse ko bose uko ari batandatu bafungwa muri Gereza iminsi 30, ngo kuko ingwate zabo nta shingiro zifite. Abakatiwe bose bafite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’Urukiko.


