Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda nibitangira azabikorera mu kivunge, bitandukanye n’amabwiriza yashyizweho na Komisiyo ishinzwe amatora.
Mu cyumweru gishize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje ko kubera ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera kandi imyiteguro y’amatora yakabaye yaratangiye, hakenewe ubundi buryo bwatuma iyo myiteguro idahagarara, ihitamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byose birebana no kwiyamamaza.
Justice Simon Byamukama uyobora iyo Komisiyo yagize ati” Urebye icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka z’ubuzima gishobora gutera ndetse n’ibiteganijwe mu gihe cy’amatora, imyiteguro n’imigendekere bizaba mu bundi buryo. Ibikorwa rusange byo kwiyamamaza ntibizemerwa, ariko ubukangurambaga buzakorwa ahanini binyuze mu bitangazamakuru.”
Ni ibinyuranyije n’ingingo ya 21 y’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2005, ivuga ko “Buri mukandida agomba gukora ibikorwa byo kwiyamamariza ku giti cye muri buri gice cya Uganda akabikora mu buryo bwubahirije amategeko.”
Ku wa mbere w’iki cyumweru Bobi Wine yasohoye itangazo ryamagana gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza mu itangazamakuru, ibyo yongeye gushimangira kuri uyu wa gatatu aganira n’itangazamakuru ku biro by’ihuriro akuriye rya People Power biherereye ahitwa Kamwokya i Kampala.
Depite Bobi Wine yavuze ko impamvu yatanzwe yo guca ibikorwa byo kwiyamamaza mu kivunge atari iy’ukuri.
Ati “Ibyo tugiye gukora ni amatora ateganywa n’Itegeko. Tuziyamamariza mu kivunge, tuvugane n’abantu kandi tuve mu karere kamwe tujya mu kandi kubera ko nta mpamvu n’imwe yatuma dukora amatora y’ikoranabuhanga.”
Bobi Wine kandi ahamya ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aherutse kubonana n’abayobozi ba komisiyo ishinzwe amatora, maze akabaha amabwiriza yo gutegura icyo yise Amatora y’ikoranabuhanga, agashinja Museveni gukoresha Covid-19 nk’urwitwazo. Amushinja kandi gufata Abanya Uganda nk’ibicucu.
Ati: “Yakoresheje coronavirus nk’urwitwazo, abuza ibikorwa rusange byo kwiyamamaza n’ibindi bigize amatora tuzi. Nta Mugande ukwiye gushukwa ngo yizere ko Museveni abikora ku bw’umutekano w’Abagande. Ubu tuvugana, mu mijyi myinshi huzuye abantu bakora ibikorwa byabo bisanzwe nta nkomyi. Nta ntera hagati y’abantu, nta na kimwe. Niba hari umuntu ushidikanya, nagere Kikuubo cyangwa mu yindi mijyi. Ni yo mpamvu Museveni na Komisiyo y’Amatora batagomba gufata Abagande nk’ibicucu.”
Ahamya kandi ko Perezida Museveni ari kwitwaza icyorezo cya Covid-19, kugira ngo akumire abakandida kubonana n’abaturage.
Ati”Museveni afite ubwoba bw’abaturage. Yihishe inyuma y’itegeko rigenga imicungire y’abaturage none yihishe munsi ya Covid-19 kugira ngo atubuze kugera ku baturage. Kubw’ibyo, nta by’amatora y’ikoranabuhanga, kuko ntabwo ari amatora. Isezerano ry’Itegeko Nshinga ryacu ni amatora yisanzuye kandi anyuze mu mucyo.”
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021, hagati ya Mutarama na Gashyantare.


