Iran yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Donald Trump

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Iran yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, isaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kuyiha ubufasha bwo guta muri yombi uyu mukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kimwe n’abandi babarirwa muri 30 bateguye igitero cyahitanye umujenerali w’Umunya Iran wiciwe i Baghdad muri Iraq.

Umushinjacyaha w’Umunya Iran witwa Ali Alqasimehr, kuri uyu wa mbere yavuze ko Perezida Trump n’abandi bantu babarirwa muri 30, bashinjwa kugira uruhare mu gitero cyo ku wa 03 Mutarama cyivuganye General Qassem Soleimani, bityo bakaba “baregwa ibyaha by’ubwicanyi n’iterabwoba.”

Alqasimehr ntiyigeze avuga undi utari Trump ziriya mpapuro zitanga ububasha bwo guta muri yombi, gusa yashimangiye ko Iran izakomeza gusaba ko Trump ashyikirizwa ubutabera kabone n’ubwo azaba atakiri Perezida wa Amerika.

Magingo aya Interpol ntacyo iratangaza ku busabe bwa Iran.

Alqasimehr yanavuze ko Iran yasabye ko Trump na bagenzi be bashyirwa ku rutonde rw’abahigwa cyane mu busanzwe rushyirwaho abakoze ibyaha biremereye, ku buryo ubarabutswe wese ahita abata muri yombi mu izina ry’igihugu kibashakisha cyangwa agatanga amakuru y’aho baherereye bagacungwa ku buryo nta handi bashobora kwerekeza.

Cyakora cyo n’ubwo Iran yasabye Interpol ko yayifasha guta muri yombi Perezida Trump, birashoboka ko Polisi Mpuzamahanga itazemera icyifuzo cyayo, bijyanye n’uko gifitanye isano n’impamvu zishingiye kuri Politiki kandi umurongo ngenderwaho wa Interpol uvuga ko itagomba kwivanga muri Politiki z’ibihugu.

General Soleimani wateje impagarara, yafatwaga nk’uwa kabiri mu bantu bakomeye muri Iran, nyuma y’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, Khamenei.

Soleimani yishwe n’ingabo za Amerika zimushinja ubwihebe ndetse no gucura umugambi wo kuzigabaho ibitero, nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe ututumba hagati ya Iran na Amerika, wanatumye Iran yihorera kuri Amerika irasa igisasu cya Missile ku ngabo zayo zari ziri muri Irak.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *