Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mujyi wa St. Louis hagaragajwe amashusho y’umugore n’umugabo batunze imbunda abari mu myigaragambyo isaba ko havaho burundu ihohoterwa rikorera abirabura muri Amerika.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko ubwo abigaragambya bari mu muhanda berekeza ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa St Louis , batunguwe no kubona umugore n’umugabo b’abazungu babatunga imbunda bagatangira kurasa imbere yabo.
AP ivuga ko abigaragambya biganjemo abirabura berekezaga ku biro by’umuyobozi w’umugi wa Missouri bamusaba kwegura ku bw’amagambo yatangaje , aho yavuze ko umupolisi nawe afite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe umunyabyaha agaragaje ko agamije kumugirira nabi.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bo mu gace ka Central West End bumvikana basakuza cyane basaba Lydia Krewson’s kwegura.
Meya Krewson’s mu cyumweru gishize yatangaje amagambo ataranyuze benshi, abicishije ku rubuga rwa Facebook, aho yavuze ko abapolisi nabo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe umunyabyaha ashatse kubagirira nabi. Ibi bikaba byarafashwe n’abigaragambya nk’igikorwa cyo gushyigikira abapolisi bica abirabura.
Imyigaragambyo aha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yadutse nyuma y’uko umwirabura witwa George Floyd yishwe atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Minneapolis .
Kugeza ubu abamaze gusinya ku nyandiko isaba ko meya Krewson’s yegura barenga 43,000.


