Rayon Sports yasinyishije Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Nihoreho Arsène, Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo ya 2019/20.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Olympic Star, yasinye imyaka ibiri yo gukinira Rayon Sports.

Ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Burundi yamaze gusozwa, dore ko yatsinzemo ibitego 17 arushwa ibitego bibiri na rutahizamu Iddy Museremu wa Le Messager Ngozi warangije shampiyona afite ibitego 19. Yarushwaga kandi igitego kimwe na Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’ikinyamakuru Rwanda Magazine, yahamije ko intego yamuzanye muri Rayon Sports ari ugutera ikirenge mu cya bagenzi be b’Abarundi bayikiniye.

Yagize ati: ” Ni ikipe nsanzwe nzi kuko irazwi muri East Africa kandi yananyuzemo abakinnyi bakomoka i Burundi benshi bayigiriramo ibihe byiza. Nanjye niyo ntego.”

Yunzemo ati ” Ni ikipe ifite abafana benshi kandi burya gukinira ikipe ifite abafana biba ari byiza ku mukinnyi , binamufasha kwitwara neza. Nishimiye rero kuyerekezamo.”

Nyuma yo gusinyisha Arsène na mwishywa wa Adebayor witwa Alex Harley Rayon Sports yasinyishije mu minsi yashize, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko igikurikiraho ari “ugukomeza gushakisha n’abandi bakinnyi beza badufasha kwegukana igikombe cyangwa byombi. Turi kubikora twitonze kugira ngo haboneke abakinnyi beza bakwiriye Gikundiro.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rayon Sports yasinyishije Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo
    Rayon se yewe ni ejobundi bakamwambura akayivamo,erega nubwo ntayifana ariko izira abaryi benshi, ndabizi ubu ibitekerezo ntigitambuka

  2. Rayon Sports yasinyishije Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo
    Rayon se yewe ni ejobundi bakamwambura akayivamo,erega nubwo ntayifana ariko izira abaryi benshi, ndabizi ubu ibitekerezo ntigitambuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *