Kwizera Olivier wari umuzamu w’ikipe ya Gasogi United yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu musore usanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje muri Rayon Sports yari imaze igihe iganira na yo kugira ngo ajye gusimbura Kimenyi Yves wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports.
Olivier yasinyiye Rayon Sports, mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka Gasogi United yari yaramuhaye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nka avansi yo kugira ngo azayongeremo amasezerano, nk’uko bikubiye mu masezerano yari yagiranye n’iriya kipe icyo gihe.
Mu masezerano harimo ingingo ivuga ko Kwizera Olivier agomba gusohoka muri Gasogi United mu gihe hari indi kipe yo hanze y’igihugu yaba imwifuje.
Uyu muzamu yerekeje muri Rayon Sports kandi mu gihe intambara y’amagambo hagati y’abayobozi ba Rayon Sports n’aba Gasogi United igikomeje.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yahaye Radio Rwanda ku munsi w’ejo ubwo yabazwaga ku makuru avuga ko ikipe avugira yifuza Kwizera Olivier, yavuze ko: “Rayon Sports nta mukinnyi yifuza muri Gasogi United ngo imubure cyangwa ngo ibe yatekereza kabiri”, agereranya ikipe avugira nka “rukururana” na ho Gasogi United ayishyira ku rwego rw”igare”.
Ni amagambo yasembuye abayobozi b’ikipe ya Gasogi United barimo unuvugizi wayo, Mutabaruka Angelbert na Perezida wayo, Kakooza Nkuliza Charles wavuze ko Rayon Sports ari nka “rumoroke yagonze moteri yanaturitse amapine” irutwa n’igare rizima rishobora kugenda. KNC yanashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wayo kandi akaba atagurishwa.
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yasubije KNC ko: “Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe”, yungamo ati: “Burya aho gutunga Boutique irimo umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.”
KNC yarahiye ko Kwizera Olivier nta baruwa imurekura azabona
Mu kiganiro yahaye Radio/TV10 kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi wa Gasogi United yarahiye avuga ko nta baruwa irekura Kwizera Olivier azatanga.
Ati: “Olivier ntabwo ari imfungwa, afite uburenganzira bwo guhitamo aho yerekeza. Ikindi ni uko, uko byagenda kose nta kipe n’imwe itagura umukinnyi muri Gasogi. Twebwe nta kindi tuvugana na Olivier kuko ibyo twavuganye twarabyumvikanye, ahubwo turategereje ngo iyo kipe imusinyishe, hanyuma registration ya Olivier niba muzance ijosi. Ni bwo muzemera ko Gasogi ari ikipe itamenyerwa.”
KNC yavuze ko icyo ashaka ari uko Kwizera Olivier yubaha Gasogi United yashimangiye ko atari inzu itagira nyirayo buri wese yakwinjiramo uko ashatse.


