Amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United, yamaze kumvikana ku Mukongomani Manasse Matatu ugomba kuva muri Gasogi United akerekeza muri Rayon Sports.
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yemeje ayo makuru agira ati: “Deal yarangiye, magingo aya Manasse Matatu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka iri imbere.”
Matatu Manasse yari amaze umwaka akinira ikipe ya Gasogi United, akaba ari umwe mu bakinnyi bakina baca ku mpande bigaragaje mu mwaka ushize w’imikino. Amakuru avuga ko Rayon Sports yamutanzeho abarirwa muri 20,000,000Rwf, akaba yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Abaye uwa gatatu uvuye muri Gasogi United yerekeza muri Rayon Sports, nyuma y’umuzamu Olivier Kwizera ndetse n’umutoza Guy Bukasa.
Manasse kandi ni umukinnyi wa kane Rayon Sports yemeje ko imaze gusinyisha, nyuma y’umunya Togo Alex Harley, Umurundi Nihoreho Arsène wakiniraga Inter Star ndetse na Kwizera Olivier.

4 Responses
Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse
vingt milles.cgmwibeshye
Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse
vingt milles.cgmwibeshye
Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse
Wowe se urabona banditse angahe? Ikibazo cyo kureba pe!!
Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse
Wowe se urabona banditse angahe? Ikibazo cyo kureba pe!!