Rusizi na Kigali habonetse abantu 13 banduye Covid-19, abakize ni 44

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 13 banduye Covid-19 mu bipimo 3279 byafashwe. Muri Kigali habonetse 5, muri Rusizi haboneka 8. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 567 barimo 44 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 1105 abakirwaye ni 535. Abamaze […]
Kaminuza ya CHUR ya Dr. Pierre Damien Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yambuye Uburenganzira bwo gukora Kaminuza yigenga ya CHUR (Christian University of Rwanda) ya Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kubera ibibazo bitandukanye biyugarije bituma idatanga uburezi bufite ireme. Ku wa 30 Kamena ni bwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasohoye itangazo rivuga ko iriya Kaminuza itacyemerewe gukora kuva ku wa […]
The Rock ni we winjiza amadorari menshi kuri ‘Post’ imwe ya Instagram
Umukinnyi wa filimi akaba icyamamare mu gukirana, Dwayne Johnson wamenyekanye nka The Rock, ni we waciye agahigo ko kwinjiza amadorai menshi ku butumwa ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram. The Rock kugeza ubu yinjiza nibura miliyoni imwe kuri buri butumwa bwamamaza, abucishije ku rubuga rwe rwa Instagram. The Rock yamenyekanye cyane nk’umukinnyi ukina imikino njyarugamba […]
Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse
Amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United, yamaze kumvikana ku Mukongomani Manasse Matatu ugomba kuva muri Gasogi United akerekeza muri Rayon Sports. Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yemeje ayo makuru agira ati: “Deal yarangiye, magingo aya Manasse Matatu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka iri imbere.” Matatu Manasse yari amaze umwaka akinira ikipe […]
Umugore yizihije isabukuru y’umwana we yambaye ubusa-Impamvu

Umugore wo muri Ghana wamamaye mu mukino wa filime, Rosemond Brown uzwi nka Akuapem Poloo yizihije isabukuru y’imyaka 7 y’umuhungu we, yambariye ubusa imbere ye, akaba yasobanuye n’impamvu yabikoze. Ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2013 ni bwo umuhungu wa Akuapem yavutse. Uyu mugore avuga ko icyo gihe nta kibazo na gito yari afite, habe […]
Perezida w’u Bufaransa yijeje Perezida Kagame gushyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida Kagame ko u Bufaransa bugiye gutangira gushyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ababarizwa muri iki gihugu. Perezida Emmanuel Macron yabivuze mu butumwa yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora wabaye kuri uyu wa 4 Nyakanga […]
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arafunze
Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK), bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze binyuze mu mashuri ya Kaminuza bari bayoboye. Dr Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza tariki 23 Nyakanga 2014, akaba ari we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda […]
Kenya: Umugore yiyiciye abana 4 abanize
Mu gace ka Kinangop ho mu gihugu cya Kenya, abaturage bashyinguranye akababaro abana 4 bishwe banizwe na nyina kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Aba bana bari batarageza ku myaka y’ubukure, ni Melody Warigia w’imyaka 8, Willy Macharia w’imyaka 6, Samantha Njeri w’imyaka 4 na Whitney Nyambura w’imyaka 2, bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe. Nyina w’aba […]
Amakipe atanu Messi wifuza gutandukana na FC Barcelona ashobora kwerekezamo
Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko Umunya-Argentine, Lionel Messi ashobora gutandukana na FC Barcelona, nyuma yo guhagarika ibiganiro yagiranaga na yo ngo yongere amasezerano. Radiyo yo muri Espagne yitwa Cadena SER ni yo yatangaje bwa mbere inkuru ivuga ko Messi azava muri FC Barcelona mu mwaka utaha wa 2021, ubwo amasezerano […]
HCR yasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’impunzi z’Abarundi zarashwe na Polisi y’u Rwanda
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’impunzi ebyiri z’Abarundi zarashwe na Polisi y’u Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020. Byabereye mu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania. Mu Itangazo Polisi y’igihugu yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze […]
Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora
Perezida Kagame yavuze ko agiye kwandika igitabo cyangwa akabinyuza mu bundi buryo, mu kubika amateka yaranze urugamba rw’imyaka 4 rwo kubohoza igihugu. Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 26 rwibohoye ikaba ari insinzi yabonetse nyuma y’urugamba rwatangiye mu mwaka w’1990 rukarangira 1994. Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo […]
Kanye West yatangaje ko agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa USA
Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Kanye Omar West uzwi nka Kanye West kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko ari kwitegura kuzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka. Kanye West uherutse gushyirwa n’ikinyamakuru cya Forbes Magazine ku rutonde rw’abahanzi batanu ba mbere bakize ku Isi, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa […]
Polisi y’u Rwanda yavuze ku iraswa ry’Umurundi ku kiyaga cya Cyohoha
Polisi y’u Rwanda mu gitondo cy’uyu wa 5 Nyakanga 2020 yavuze ko umurobyi leta y’u Burundi yatangaje ko yashimuswe, yarasiwe n’inzego z’umutekano ku kiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera. Tariki ya 3 Nyakanga ni bwo Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Burundi yatangaje ko tariki ya 1 muri uku kwezi, ingabo z’u Rwanda zashimutiye umurobyi witwa […]
Nyamasheke: Biyujurije ibiro by’Akagari basezerera ibitabaheshaga agaciro

Abaturage b’Akagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko biyujurije ibiro by’Akagari biyemeza kubifata neza. Ubwo batahaga ibiro bishya by’Akagari kabo ku wa 3 Nyakanga, mu kiganiro n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, Ndahimana Emmanuel yabwiye Bwiza.com ko Ibiro bakoreragamo kuva muri 2006 gahunda nshya yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi itangiye, ari […]