Abayobozi mu Buhinde baravuga ko byibuze abantu 23 baguye mu nkongi y’umuriro mu kabyiniro (nightclub) kazwi cyane mu karere ka Goa. Benshi mu bahuye n’insanganya ngo ni abakozi muri ako kabyiniro gaherereye Arpora, mu majyaruguru ya Goa, mu gihe ba mukerarugendo, batavuzwe umubare, nabo bari mu bapfuye.
Polisi yemeza ko icupa rya gaz ryaturikiye mu gikoni cy’ako kabyiniro bigateza inkongi ihambaye aho hantu saa sita z’ijoro ku wa Gatandatu, ku isaha yaho.
Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, yavuze ko inkongi y’umuriro yo muri Goa “ibabaje cyane” mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Goa, Alok Kumar ati: “Inkongi y’umuriro yibanze cyane mu gace k’igikoni hasi.” “Inkongi y’umuriro yabaye mu gicuku. Ubu imaze guhagarikwa.”
Alok Kumar yongeyeho ko imirambo myinshi yabonetse hafi y’igikoni “byerekana ko abahohotewe bakoreraga ako kabyiniro.”
Ikinyamakuru Indian Express kivuga ko inkongi y’umuriro yibasiye akabyiniro kitwa Birch by Romeo Lane at Baga, gaherereye muri tumwe mu duce tuzwi cyane tw’umucanga ku nkombe y’inyanja.


