José Mourinho, umutoza w’ikipe ya Tottenham, yatangaje ko kuba Hugo Lorris na Heung-min Son baraye barwaniye mu kibuga ari byiza, ngo kuko bigaragaza buryo ki bazi icyo bashaka.
Mu ijoro ryakeye Tottenham yakinnye na Everton mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’Abongereza, urangira Mourinho n’abasore be batsinze igitego 1-0.
Ni igitego Everton yitsinze ku munota wa 24 w’umukino binyuze kuri myugariro Michael Kean.
Muri uwo mukino umuzamu Hugo Lorris yafatanye mu mashati n’Umunya Koreya y’Epfo Heung- Min Son, biba ngombwa ko bombi bakiranurwa na Giovanni Lo Celso na Harry Winks.
Lorris yabwiye itangazamakuru ko impamvu yashwanye na Son ari uko ikipe yabo itariho yataka.
Umutoza José Mourinho nyuma y’umukino, yabwiye itangazamakuru ko kuba bariya bakinnyi bombi bashwanye ari ‘byiza’.
Yagize ati: “Birashoboka ko ari ingaruka y’inama zacu. Bibaye ngombwa ko hari ubiryozwa yaba njye. Nakunze kunenga abasore banjye kuko ntabonaga ko bareba kure bihagije hagati yabo ubwabo. Nabasabye kurushaho gukora cyane, mbasaba gusabana byinshi. Nabasabye gushyira ku ruhande ubucuti bwabo, buri wese agashyira igitutu kuri mugenzi we kugira ngo buri wese abe mu mwuka wo kwitanga.”
Mourinho yakomeje agira ati: “Ni ko byagenze mu mpera z’igice cya mbere aho umuhungu utangaje abantu bose bakunda nka Sonny, umuhungu w’ikipe, ariko muri kiriya gihe kapiteni yatekereje ko agomba gukorera byinshi ikipe, agatanga ingufu zitandukanye n’izo yatangaga. Sinzi neza niba hari ugusunika kwabayeho cyangwa kutabaye, ariko ni ikintu gikomeye cyane kugira ngo ikipe ikure, kuko kugira ngo ikipe ikure ugomba gusaba mugenzi wawe, ugomba gira indangagaciro zikomeye. Byanshimishije cyane. Mu kiruhuko nababwiye nti ubwo mwakoze ibintu nka biriya nta gushidikanya ko muzakomeza kubana kugeza ku mperuka.”
Umutoza Mourinho yavuze kandi ko kuba Abakinnyi b’ikipe ye bashyamiranye bigaragaza buryo ki bababajwe n’uko bagiye bitwara mu mikino yatambutse.
Gutsinda Everton byatumye Tottenham yari iya 10 ku rutonde rwa shampiyona ifata umwanya wa munani, mu gihe shampiyona ikibura imikino itanu igasozwa. Magingo aya Tottenham iracyarushwa amanota 10 na Chelsea ya kane, ibishimangira ko amahirwe yo gukina Champions league ifite ari make.


