Umucamanza mukuru ushinzwe kurwanya ruswa muri Uganda, Pamela Lamunu, yahamagaje Umuhanzi akaba n’umwe mu bifuza umwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr JoséChameleon ngo yisobanure ku byaha akekwaho.
Mu ihamagarwa ryo ku wa 07 Nyakanga, Dr José Chameleone yasabwe kwitaba urukiko rushinzwe kurwanya ruswa rwa Kololo, kugira ngo atange ibisobanuro ku cyaha ashinjwa cyo gutunga “ibicuruzwa bitanyuze muri gasutamo.”
Amakuru avuga ko ku wa 12 Mata, Dr José Chameleone yafashwe n’abayobozi bashinzwe Gasutamo mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda (URA), atwaye imodoka ya Toyota Land Cruiser yo mu bwoko bwa V8 ifite Plaque yo muri Sudani y’Epfo.
Chameleone ngo yasabwe gutanga ibya ngombwa by’iyo modoka arabibura, ibinyuranyije n’amategeko agenga imicungire ya za gasutamo zo muri Afurika y’Iburasirazuba yo mu 2005.
Amakuru avuga ko Chameleone yanyereje imisoro y’iriya modoka ibarirwa mu mashiringi ya Uganda 137, 350, 725 [arenga gato 35,000,000Rwf], kandi akaba azi neza ko iyo misoro itigeze itangwa muri gasutamo mbere yo kwinjiza iriya modoka muri Uganda.


