Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, agira Madame Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida Kagame yari yahagaritse ku mirimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga Intara y’Amajyepfo, kugeza uyu munsi izi ntara zikaba zitari zifite ba Guverineri baziyobora.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, rivuga ko Gatabazi yongeye gusubizwa ku mirimo yo kuyobora Intara y’Amajyaruguru yahoze ayobora.
Ni mugihe Kayitesi Alice wari usanzwe ayobora akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.




