Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatumijeho abasirikare bose bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’igihugu cye, mu nama y’igitaraganya iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Jeune Afrique na Media Congo bahurije ku kuba iyo nama izaba igamije kurebera hamwe amayeri mashya azafasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro, ifite indiri mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’igihigu.
Iyo mitwe yitwara gisirikare ntabwo ari yo yonyine ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganye na yo gusa, dore ko mu byumweru bishize ibitero by’ingabo z’amahanga byagaragaye mu ntara zimwe ziri hafi y’imipaka y’ibihugu bituranye na Congo, ikaba indi mpamvu Tshisekedi yatumijeho iriya nama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru mu gihugu.
Ingabo z’amahanga zavuzwe cyane kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iza Zambia zari ziri mu ntara ya Haut Katanga iherereye mu majyepfo y’igihugu, ndetse n’ ingabo z’u Burundi zavuzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mbere yo gutegekwa kuhava mu maguru mashya.
Kuva muri Nyakanga umwaka ushize Ingabo za Congo Kinshasa [FARDC]zatangaje ko zitangije ibitero simusiga byo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Umugambi wo guhashya iyo mitwe irimo n’irwanya Leta y’u Rwanda, washyigikiwe n’abahagarariye ingabo z’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nka DR Congo, u Burundi, u Rwanda, Uganda na Tanzania, mu nama yabahuje mu Ukwakira umwaka ushize bakemeranya gufatanya muri urwo rugamba.
Kuva icyo gihe ingabo za FARDC zatangije ibitero ku mitwe ya Red-Tabara, Forebu, na FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ibitero kandi byagabwe kuri FDLR, RUD-urunana na FLN irwanya ubw’u Rwanda cyo kimwe na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Inyeshyamba nyinshi zirimo n’izikomeye zarishwe, abandi benshi bemera gushyira intwaro hasi, gusa intego FARDC yihaye yo guhashya burundu iyo mitwe ntabwo iragerwaho 100%, kuko abarwanyi bayo bagiteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

8 Responses
RDC: Perezida Tshisekedi yatumijeho aba Jenerali ba FARDC igitaraganya
Mwagiye mureke kubesha bwiza.com niryari wabonye FARDC irasa RED tabara canke FOREBU na FNL ?? Inama yoyobewe na Félix igiye gushira mungiro ibyo inama yaba ministre iherutse kwiga ngo barase zabanyamurenge naho ibyo mwandika mwabuze Aho mukura amakuru iyo nama igiye kwiga uburyo bokwihutisha umugambi wokurimbura abanyamurenge kuko uwambere warabananiye. Ariko abanyamurenge ntituzareka kwigwanaho ntidufite guteka amajosiiii FARDC yishize hamwe niyo mitwe yose mai mai yariya moko hamwe niriya yabarundi red tabara ikuriwe na Alexis sinduhije hamwe na FOREBU n fnl ariko ntabwoba dufite tuzirwanirira kugeza kumutonyi wanyuma wamaraso yacyu rero ntimukatuzanire inkuru mutakoreye ubushakashatsi neza kuko tubafata kimwe naho mwakuye amakuru yuzuyemwo propagande zoguhisha umugambi wa FAEDC wogukorera abanyamurenge génocide

wowese wakoze isesengura ureba mubwonko bwa Prezida umenya icyo yatumirije inama?amatiku gusa

Ubundi bwiza ikorera FARDC,URWANDA,FPR,cg Félix?
Kuva FĂ©lix yagera k’ubutegetsi nta Munyamulenge numwe uyobewe ko akura amabwiriza I Kigali.
Inama zo kurimbura u Munyamulenge zakorewe kgl ninyinshi kimwe n’iyi muri kwandika….
Zose zizafata ubusa.
Murabicanyi
inkoramaraso
Ariko tizirwanaho,twitwa
TWIRWANEHO

Muravuga nkabanyamahanga batazi ibibera hariya reta niyo ifasha ikanaha inkunga iriya mitwe
kdi bamwe nka Red tabara Forebu FNL na mai mai bavanze igisirikare.