Colonel Frank Mutembe yazamuwe mu ntera agirwa Général de Brigade
Kuri uyu wa kane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Mutembe Frank na Lieutenant Colonel David Kamu Kanamugire. Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda riboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko Colonel Mutembe yazamuwe mu ntera akagirwa Général de Brigade, mu gihe Liéutenant Colonel Kanamugire […]
Kigali, Rusizi, Ngoma na Kirehe habonetse abantu 16 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 9 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 16 banduye Covid-19 mu bipimo 3463 byafashwe. Ababonetse muri Rusizi ni 7, Kigali ni 4, Kirehe ni 4, Ngoma ni 1. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 623 barimo 13 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda ni […]
Kenya: Leta yasabye abayobozi b’amashuri gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri bishyuye
Guverinoma ya Kenya yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n‘ayisumbuye gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri ku bihembwe batize. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi muri Kenya ,Prof.George Magoha yatangaje ko abayobozi b’ibigo basabwe gusubiza ababyeyi amafaranga batanze ku gihembwe cya kabiri n’icya gatatu by’uyu mwaka batize. George Magoha akomeza avuga ko ku bishyuye igihembwe cya mbere gusa aya […]
U Rwanda ruzakurikiranira hafi urubanza rwa Kabuga-Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko n’ubwo Kabuga atoherejwe ngo aburanishwe n’ubutabera bw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda […]
Umugabo yavunnye ikirenge cy’umugore we amwitiranyije n’inzoka-amafoto

Umugabo utaratangarijwe imyirondoro yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara. Iyi nkuru y’igitangazamakuru cyo muri Nigeria cyitwa Naija Pals yatangajwe bwa mbere n’urubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots tariki ya 11 Werurwe 2019. Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu […]
Gasogi United yaregeye Ferwafa imyitwarire mibi ya Rayon Sports
Ikipe ya Gasogi United, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [Ferwafa] irega ikipe ya Rayon Sports ishinja imyitwarire mibi yo kwivanga mu buzima bw’imbere bwayo. Mu ibaruwa Gasogi United yandikiye Ferwafa yanakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko ibabajwe n”Imyitwarire mibi ya Rayon yivanga mu buzima bwite bwa Gasogi United, aho igirana […]
Inzego z’ubutabera zirasabwa guhora zisuzuma ahanyura ruswa hose
Mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika byitegura kwizihiza Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa tariki ya 11 Nyakanga 2020, Urwego rw’Umuvunyi rusaba inzego z’ubutabera z’iki gihugu guhora zisuzuma ahanyura ruswa hose. Uyu munsi ukaba warateguwe ku nkunga y’Umuryango w’Ibigu by’Ubumwe bw’Iburayi (Eropean Union). Uyu munsi uzaba ufite insanganyamatsiko “Ubutabera Buboneye, Inkingi Ikomeye […]
Ivuguruye: Imfungwa enye zose zari zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 zafashwe
Polisi y’igihugu yatangaje ko yafashe imfungwa enye zose zari zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 kiri mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma. Mu ijoro ryakeye ni bwo izo mfungwa zirimo Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko, Banguwiha J.Paul w’imyaka 21 y’amavuko, Mubyarirehe alias Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko na Ndagijimana Dominique utamenyekanye imyirondoro zatorotse ikigo cy’ishuri cya […]
Ivugururwa ry’ibya Kisilamu igice cya karindwi
Turacyakomeza kurebera hamwe ibijyanye n’uko abasilamu bafata amategeko ndetse n’uko barebana hagati yabo ndetse n’icyo abatemera iby’ivugurura bashingiraho. Ku bijyanye n’ukwiye kwitwa Umusilamu n’utari we : Hari abasilamu batemera ko aba Wahhabu ari aba sunnite . Mu mpera z’Ukwakira 2016, mu mujyi wa Grozny mu gihugu cya Tchétchénia hateraniye inama yahuje abahanga bo mu bihugu […]
Entrepreneur Nkubiri Alfred has been re-detained
For the second turn, Nkubiri Alfred the government’s fertilizer supplier has been detained by RIB, along side other 8 entrepreneurs for embezzling of fertilizers valued 9 billion Rwandan francs. Nkubiri, holds ENAS, a factory processing and supply fertilizers is one among other 8 who have been detained for financial wrong doing. Talking to bwiza.com , […]
Malawi: 70% by’abagize Guverinoma nshya bakomoka mu gace Perezida Chakwera avukamo
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi banenze guverinoma nshya ya Perezida Lazarus Chakwera, kuba yiganjemo benshi bafitanye isano n’abavuka mu gace avukamo. Tariki ya 6 Nyakanga 2020, ni bwo Perezida mushya wa Malawi Lazarus Chakwera yashyizeho guverinoma nshya izamufasha kuyobora iki gihugu. Iyi guverinoma ye ikomeje kunengwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi ko yiganjyemo abantu bafitanye isano ya hafi […]
Nyagatare: Abantu 49 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage
Polisi y’Urwanda ikorera mu kare ka Nyagatare yataye muri yombi abantu 49, basengera mu ngo z’abaturage mu murenge wa Rwimiyaga biturutse ku makuru atangwa n’abaturage bo mu Kagari ka Rwimiyaga mu Mudugudu wa Gakoma Polisi. Muri abo bafashwe 45 ni Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bari bateraniye mu rugo rw’uwitwa Mutoni Frola w’imyaka 40, naho abandi […]
Ku munsi nk’uyu: U Budage bwemeye guhara Afurika y’Epfo ku Bongereza
Tariki ya 9 Nyakanga 1915, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, u Budage bwamanitse amaboko bwemera guha Abongereza ubutaka bwose bwagenzuraga mu majyepho y’Afurika. Ingabo zo ku ruhande rw’Abongereza zitwaga The Union of South Africa, zari zarashinzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Abongereza mu 1910. Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga mu Burayi, mu mwaka 1914. Uwari […]
Canada yaburiye irengero abimukira 34000 yiteguraga gusubiza mu bihugu byabo
Leta ya Canada yatangaje ko yabuze irengero ry’Abanyamahanga basaga 34000 bari baragiye gusaba ubuhungiro muri iki gihugu ariko ntibabuhabwe, ikaba yarabashakishije ngo ibasubize mu bihugu byabo ariko ikababura. Canada ivuga ko muri aba harimo n’abarenga 3000 bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoreye mu bihugu byabo bakaba bari barashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nk’uko ibiro by’Umugenzuzi […]
U Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyari 152 rwf zo kuzamura ubumenyi mu iterambere
Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano ya miLiyari 152 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi, agamije gufasha iki gihugu muri gahunda zigamije kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye hagamijwe iterambere. Aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi (EU), aho Leta yasinyiye amafaranga angana na miliyoni €10 akabakaba miliyari Rwf […]
Icyubahiro cy’Umwamikazi w’u Bwongereza kimugira umuntu wihariye ku Isi

Kuva mu 1952 ubwo Umwamikazi w’Ubwami Bwishyize Hamwe (United Kingdom), Elizabeth II yima ingoma, yahawe icyubahiro kidasanze ugereranyije n’abandi bategetsi bo kuri iyi Si. Kuba ayoboye ibihugu bitandukanuye byibumbiye muri ubu Bwami [mu buryo bworoshye bwitwa ‘ubw’u Bwongereza’] ni umwihariko afite. Ibyo bihugu ni: u Bwongereza, Wales, Scottland na Ireland ya Ruguru. Ibyo ntibihagije mu […]
Data yahaye igihugu n’abaturage buri kimwe_Umuhungu wa Dr. Habumuremyi
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo arasaba Perezida Kagame kumukura mu maboko y’ubutabera bitewe n’imirimo yakoze ubwo yari mu buyobozi bukuru bw’igihugu. Tariki ya 5 Nyakanga 2020 ni Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha wasigariyeho Marie Michelle Umuhoza, Bahorera Dominique yatangaje ko Dr. Habumuremyi yatawe muri yombi tariki ya 3, akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu no […]
RDC: Perezida Tshisekedi yatumijeho aba Jenerali ba FARDC igitaraganya
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatumijeho abasirikare bose bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’igihugu cye, mu nama y’igitaraganya iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Jeune Afrique na Media Congo bahurije ku kuba iyo nama izaba igamije kurebera hamwe […]
Ngoma: Imfungwa enye zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19
Imfungwa enye zari ziri gukurikiranwa n’abaganga mu kigo cy’ishuri cya ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 giherereye mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, mu ijoro ryakeye zatorotse icyo kigo ziracika. Abatorotse ni Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko, akaba ari mwene Ngirumpatse J’Damascene na Nyirandushyi Antoinette bo mu mudugudu wa Rusera, mu kagari ka […]