#BlackLivesMatter ntiyakabaye iyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura gusa-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga ubukangurambaga bwiswe “Black Lives Matter” mu by’ukuri intego yabwo itakabaye iyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura gusa, ahubwo ari ukurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu.

Black Lives Matter ni ubukangurambaga bwatangijwe n’abarwanya ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika aho benshi batotezwa abandi bakicwa na polisi nta mpamvu, bukaba bwaratangijwe mu 2013 ariko bwafashe intera nini nyuma y’urupfu rwa George Floyd wishwe atsikamijwe ivi ku gakanu n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota ku itariki 25 Gicurasi 2020.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu kibanze ku rugendo rw’urugamba rwo kwibohora, yabajijwe icyo atekereza ku bukanguramabaga bwa #BlackLivesMatter buri gukorwa mu bice bitandukanye by’Isi mu kurwanya ivangura rikorerwa abirabura, bijyane n’urupfu rw’umwirabura George Floyd w’imyaka 46 uherutse kwicwa anizwe.

Perezida Kagame yavuze ko ubu bukangurambaga ari bwiza kandi bwaje bukenewe kuko nta kiza kirimo kuba umuntu yagira uko afata undi bijyanye n’uko uruhu rwe rusa. Yavuze kandi ko ivangura atari irya vuba gusa cyangwa muri Amerika kuko na cyera hose ryarakozwe mu bice bitandukanye by’isi kandi ntirirangiriye aha rizakomeza rikorwe.

Ati: “Abirabura bakorewe ivangura kuva cyera bitari ahantu hamwe ahubwo ni ahantu henshi. Mu by’ukuri bamwe muribo bagiye bakorerwa ivangura ndetse no ku mugabane wabo wa Afurika.” Perezida Kagame yongeyeho ko ibi bitagombaga kuba, bityo #BlackLivesMatter ari amahirwe yo gutuma ibintu bimaze imyaka myinshi biba ku birabura bihinduka.

Yakomeje avuga ko nubwo ubu bwashyiriweho kurwanya ivangura rikorerwa abirabura, bureba n’abandi bose kuko ‘nta buzima bw’umuntu cyangwa ubwoko bugomba guhabwa agaciro kurusha ubundi.’

Yagize Ati: “Ntekereza ko abantu bamwe bumva ko iyo uvuze Black Lives Matter, ari nk’aho uba uvuze ko ubw’abandi bwo butagomba kwitabwaho. Ntabwo aribyo. Ni uguhamagarira twese abirabura, abatari abirabura tugomba kwitonda.”

Ubukangurambaga bwa #BlackLivesMatter bwashyizwemo imbaraga n’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwa George Folyd mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birangira igeze no mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *