Abantu benshi bafata ibitaro nk’ahantu akenshi haba abantu bababaye bikomeye. Gusa kuri ubu iyi mvugo ntiyakumvikana neza hagati ya Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bo mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi bakoreye ubukwe bwabo mu bitaro.
Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bakoreye ubukwe mu bitaro bya Kirundo, nyuma y’uko Gabin akoze impanuka y’imodoka mu ntangiriro z’icyumweru gishize ari nacyo cyari giteganijwemo ubukwe bwabo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukantwari na Ndayizigiye biyemeje gukorera ubukwe mu bitaro, nyuma y’uko babyumvikanyeho. Ndayizigiye yagize ati: “Maze kubona ngize iyo impanuka, natekereje ko ari Shitani idashaka ko uwo munsi uba”
Nyuma yo kubona Gabin akoze impanuka, bahisemo gukomeza ubukwe bwabo cyane ko basangaga ko nta cyasibya urukundo rwabo bagomba kubana mu byiza no mu bibi. Mukantwari Charlotte kandi na we ngo iyo gahunda y’ubukwe bwabo ntiyari kuyihindura kuko imyiteguro yose yari yararangiye.
Yagize ati: “Jyewe ukuntu mukunda, ni ukuri n’ubwo hari haciyemo ibyo bibazo by’impanuka nakomeje kumva ko bitasibira”.
Mu gusezerana kwabo mu bitaro, Charlotte avuga ko yasezeranyije umugabo we Gabin kuzamukunda iteka, yaba arwaye cyangwa ari muzima, Gabin na we amusezeranya ko bazabana mu byiza cyangwa mu bibi, yaba arwaye cyangwa ari muzima.
Gabin avuga ko we na Charlotte bari bamaze imyaka myinshi bakundaga kandi bariyemeje kubana nk’umugore n’umugabo. Habura iminsi ine ngo ubukwe butahe, Gabin akora impanuka agongwa n’imodoka bimuviramo kuvunika ukuguru.
Ati: “Nisanze ndyamye mu muferege, ukuguru kubyimbye, abari bandwaje batinya no kubwira Charlotte ko ndwaye.” Ndayizigamye avuga uko byageze nyuma abamurwaje babonye ko nta kundi bari bubigenze, babibwira umukunzi we.
Charlotte avuga ko yari yakomeje kumutelefona ngo amubaze niba yageze imuhira nyuma y’uko bari batandukanye, telefone ya Gabin igacamo ariko ntihagire uyitaba. Nyuma yo kubimenya, Charlotte yamugezeho, afatanya n’abamurwaje.
Gabin avuga ko yabonaga ko ari nk’aho ubukwe bwabo butakibayeho, ariko atangazwa n’ibyo Charlotte yamubwiriye mu bitaro.
Ati: “Yakomezaga kubona aho ndyamye, akabona ukuguru kwamaze gucika, ariko agakomeza kunganiriza akambwira ati, ‘Nk’ubu Imana yaguha koroherwa, ntitwareba ko twasubukura gahunda yacu?”
Nyuma Gabin ngo yagejeje icyo gitekerezo kuri padiri mukuru wo muri paruwasi yabo mu Kirundo, amubwira ibyabaye by’iyo mpanuka, undi amubwira ko amategeko ya Kiliziya Gatolika yemera ko iyo abageni bemeranyijwe ku kintu, nta gihindura gahunda bafashe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwahise bubategura icyumba cyo gusezeraniramo, bwemera no guha Ndazigamye akagare ko kumufasha kuva ku gitanda cyaho arwariye.
N’ubwo padiri wagombaga kubasezeranya yabahishe isaha nyirizina yo gusezeraniraho, mu kwirinda akavuyo kashoboraga guterwa n’imbaga yahururiye ubwo bukwe bwabo, ngo ntibyabujije ko n’ubundi ubukwe bwabo bwitabirwa n’imbaga.






2 Responses
Burundi: Bakoreye ubukwe bw’igitangaza mu bitaro-amafoto
Imana izakomeze ibashyigikire mu rukundo rwabo
Burundi: Bakoreye ubukwe bw’igitangaza mu bitaro-amafoto
Imana izakomeze ibashyigikire mu rukundo rwabo