Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitigeze zitera inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo zagiyeyo zijya gucyura abari barafashwe bunyago n’abari basize bakoze amahano mu Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro kivuga ku kwibohora k’u Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa gatandatu, cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Gucyura impunzi z’Abanyarwanda zirenga miliyoni eshatu zari zarahungiye mu mashyamba ya RDC zigafatwa bugwate n’Interahamwe n’izari ingabo z’igihugu (Ex-FAR), biri mu byihutirwaga byarebaga ingabo za RPA nyuma kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.
Muri urwo rugamba rwo kugerageza gucyura impunzi, hari abarwanya Leta y’u Rwanda bashinja ingabo zarwo kugaba ibitero mu nkambi z’impunzi muri Congo Kinshasa, zikahicira impunzi nyinshi. Ni ibintu Gen. Kabarebe yemeza ko bitigeze bibaho.
Ubwo yasubizaga Umunyarwanda witwa Justin wari umubajije kugira icyo avuga ku bivugwa, Gen. Kabarebe yavuze nta nkambi n’imwe y’impunzi ingabo z’u Rwanda zigeze zitera ubwo zari ziri mu gikorwa cyo gucyura impunzi.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gucyura impunzi. Ndagira ngo mbwire Justin na bagenzi be ko mu gikorwa cyo gucyura impunzi muri ZaĂŻre, nta nkambi n’imwe uhereye Gatare, Gahindo, Rucuro, Kibumba, Mugunga, Katana, Kansayo, na Kamyanyora mu majyepfo ya Kivu. Zose uko zari ku mupaka, nta nkambi n’imwe yabereyemo imirwano, nta nkambi n’imwe yatewe. Ingabo z’u Rwanda ntabwo zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda, zagiye muri Congo gucyura abari barafashwe bunyago.”
Gen. Kabarebe yavuze ko icyakozwe ari ukuzunguruka izo nkambi, kugira ngo Ex-FAR izivemo ije gutera ingabo z’u Rwanda na zo zikabona uko zicyura impunzi.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, yavuze ko nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zizungurutse inkambi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abanyarwanda batashye kandi neza abandi bake bagahungira muri Zambia n’ibindi bihugu, gusa bose bakaba nta n’umwe wahutajwe.
Ati: “Nta wahutajwe. Muzarebe ishusho y’abantu bava mu guhunga bataha, bagiye mu ituze, binjira mu Rwanda bakirwa na Guverinoma ku mupaka yari ibategereje ku Gisenyi. Ntabwo abantu bahungabanye barashwe bagenda kuriya, kuko nta n’isasu na rimwe ryavugiye mu nkambi ya Mugunga. Nta n’umuntu n’umwe wapfiriye mu nkambi ya Mugunga no muri izo nkambi zindi zose.”
Gen. Kabarebe yavuze ko kuba hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari harateranyirijwe impunzi zibarirwa muri miliyoni eshatu, hari abumvaga ko Jenoside itarangiye neza uko babishakaga bari babifitemo inyungu zishingiye kuri Politiki.
Yatanze urugero rw’imiryango Mpuzamahanga itandukanye yita ku mpunzi yari yarimukiye mu nkambi z’impunzi yatangaga buri kimwe cyose nkenerwa igamije inyungu.



2 Responses
Ingabo z’u Rwanda ntabwo zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda_Gen. Kabarebe
Ark ibibera kuri iyi si birasegeje kweri???? niba c batarateye inkambi z’impunzi, ibisasi byarashwe mu nkambi za Gatare Kayindo n’ahandi byavaga muri Iran? ese impunzi zapfuye mwisenywa ry’izo nkambi zishwe nande? nta narimwe hazigera humvikana ingabo zemera ko hari abatturage bapfuye mu ntambara zateje.
Ntekereza ko nawe abivuga abizi
Ingabo z’u Rwanda ntabwo zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda_Gen. Kabarebe
Ark ibibera kuri iyi si birasegeje kweri???? niba c batarateye inkambi z’impunzi, ibisasi byarashwe mu nkambi za Gatare Kayindo n’ahandi byavaga muri Iran? ese impunzi zapfuye mwisenywa ry’izo nkambi zishwe nande? nta narimwe hazigera humvikana ingabo zemera ko hari abatturage bapfuye mu ntambara zateje.
Ntekereza ko nawe abivuga abizi