Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 88 yishwe na Covid-19

img_20200718_222724.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020 yatangaje ko umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Nyamasheke yishwe na Covid-19. Uyu mukecuru abaye uwa gatanu iki cyorezo cyiciye mu Rwanda, nyuma y’umusaza w’imyaka 65 y’amavuko, umupolisi w’imyaka 24 y’amavuko, umusirikare w’imyaka 51 y’amavuko n’umusaza w’imyaka 78 y’amavuko. Ababonetse uyu munsi […]

Umupolisi yafashwe asambanya umurwayi wa Covid-19 wari mu kato

Umupolisi wo mu ntara ya Busia mu gihugu cya Kenya, yambuwe intwaro anatabwa muri yombi mbere yo gushyirwa mu kato, nyuma yo gufatwa asambanya ku ngufu umurwayi wa Covid-19 wari mu kato. Citizen TV yavuze ko uriya mupolisi yari umwe mu bagize ikipe y’Abapolisi babiri n’abacungagereza batatu bari boherejwe kuri gereza ya Busia aho bari […]

Menya ibirambuye ku muhango wo ‘Gupima Ubusugi’ ukorwa cyane muri Afurika y’Epfo

Ku mugabane w’Afurika by’umwihariko mu bihugu nk’Afurika y’Epfo, ubusugi ni ikintu cy’ingenzi ku mukobwa utarashaka umugabo. Ni ikimenyetso cy’uko umukobwa ari umwizerwa kuko aba yariyemeje kudahemukira uwo bazashingana urugo; yaba amuzi cyangwa atamuzi. Kugira ngo abantu bamenye niba umukobwa yarakomeye kuri uko kwitwararika, hari abahitamo kumupima bifashishije uburyo butandukanye. Muri Afurika y’Epfo, gupima ubusugi bikorerwa […]

Perezida Kagame yihanganishije Umuryango wa John Lewis wapfuye

arton136959-2f9db.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa John Lewis wamenyekanye cyane ku bikorwa bye byo guharanira uburenganzira bw’Abirabura anatangaza ko ababajwe n’urupfu rwe nyuma y’amasaha make apfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga ni bwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko John Lewis wabaye impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’ […]

Rayon Sports yemeje ko Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo, imushimira ku byo yayikoreye mu mwaka umwe yari amaze ayikinira. Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Dushobora kubyemeza. Yannick Bizimana yamaze gutandukana na Gikundiro. Buri wese muri Rayon Sports arashimira Yannick ku byo yakoreye Rayon Sports tukanamwifuriza ibyiza muri kariyeri ye […]

Rusizi: Abamotari basubukuye akazi bafite uruhuri rw’ibibazo

Ibibazo abamotari bafite ni uruhuri

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi basubiye mu muhanda kuva ku wa 16 Nyakanga 2020 baravuga ko n’ubwo bari gukora, batangiranye uruhuri rw’ibibazo bizabagora kwikuramo. Ubwo Bwiza.com yatemberaga umujyi wa Rusizi ngo irebe uko ubuzima bwagarutse nyuma y’ukwezi n’igice busa n’ubwahagaze kubera guma mu rugo yihariye, kimwe mu byagaragazaga impumeko nshya y’umujyi ni urujya n’uruza […]

Ingabo z’u Rwanda ntabwo zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda_Gen. Kabarebe

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitigeze zitera inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo zagiyeyo zijya gucyura abari barafashwe bunyago n’abari basize bakoze amahano mu Rwanda. Yabitangarije mu kiganiro kivuga ku kwibohora k’u Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu […]

Miliyoni 15 z’abana bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite ibibazo by’imirire mibi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko miliyoni 15 z’abana bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite ikibazo cy’imirire mibi. Raporo yasohowe n’ishami rya UNICEF rikorera muri Afurika yo mnusi y’ubutayu bwa Sahara ku wa 17 Nyakanga 2020, yagaragaje ko Afurika y’iburengerazuba n’iyo hagati ari ho haza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana […]

APR FC yageneye impano Nabyl wari umutoza wayo wungirije mbere yo kwerekeza iwabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, Umunya-Marroc Nabyl Bekraoui wari umutoza wungirije wa APR FC yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe y’ingabo z’igihugu, yerekeza iwabo nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na yo. Ku wa 2 Nyakanga 2019 ni bwo Nabyl ari kumwe na Mohammed Adil Erradi ndetse na Mugabo Alex, […]

Martin Ngoga yavuze intandaro yo gutinda kw’imishahara y’abadepite ba EAC

Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’Imuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba izwi nka EALA, Martin Ngoga yavuze ko kudatangira umusanzu ku gihe ku bihugu bigize EAC ari byo nyirabayazana w’amezi akabakaba 4 abakozi ba EAC bamaze badahembwa. Mu kiganiro umuyobozi wa EALA Martin Ngoga yagiranye na The Easter African dukesha iyi nkuru, yagarutse ku bibazo bivugwa muri uru rwego […]

Sudani: Bigaragambirije ikurwaho ry’amategeko yagongaga abatari Abasilamu

Abaturage bashyigikiye iyubahirizwa ry’amategeko ya Kisilamu azwi nka “Sharia”, bihaye imihanda mu myigaragambyo yamagana icyemezo cyafashwe na Guverinoma cyo kudohorera abatari Abasilamu amwe mu mategeko yabagongaga. Nk’uko bitangazwa na AFP, abigaragambya bagaragaye mu mihanda y’i Kartoum bamagana ko amategeko ya kisilamu yoroshywa. Bumvikanaga basakuza bagira bati,”Amategeko y’Imana ntabwo yasumbishwa andi”. Bari bafite ibyapa byanditseho ngo […]

Gatsibo: 42 bafashwe basenga batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 42 bo mu karere ka Gatsibo bakoraga amasengesho mu buryo butemewe, aho basengeraga mu gisambu kandi batanubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga, aho basengeraga ku musozi wo mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Gatsibo. Aba bose bari barenze […]

RDC: Inzego z’umutekano zirashinja impunzi z’Abarundi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinja zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abayobozi mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama n’abahagarariye impunzi z’Abarundi, mu gushakira umuti wa […]

Zambia igiye kohereza mu Rwanda intumwa zo kugenzura icyihishe inyuma y’ibyavuzwe na Maj. Sankara

Guverinoma ya Zambia yatangaje ko igiye kohereza intumwa mu Rwanda zizaba rije kugenzura impamvu yaba yaratumye Nsabimana Callixte (Maj. Sankara) ashyira Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu mu rubanza rwe rinasuzume niba hari uwaba abyihishe inyuma agamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Joseph Malangi, akaba n’Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu […]

Perezida Tshisekedi yafunguje batanu bahamwe n’icyaha cyo kwica se wa Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yafunguje abantu batanu bahamwe no kugira uruhare mu kwica se wa Joseph Kabila, Laurent Desire Kabila. Ni nyuma y’imbabazi yabahaye nk’Umukuru w’Igihugu tariki ya 30 Kamena 2020. Aba barimo mubyara wa Kabila, Col. Eddy Kapend watawe muri yombi tariki ya 24 Mutarama 2001, agakatirwa igihano cy’urupfu […]

Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova

Mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga yemereye insengero kongera gukora hubahirijwe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, Abahamya ba Yehova bavuga ko batazasubira mu nsengero mugihe icyorezo kizaba kitarava mu nzira ‘kuko icyo bo bashyize imbere ni ubuzima si amaturo.’ Inama y’Abaminisitiri yemereye insengero n’imisigiti kongera gufungura nyuma y’amezi arenga ane […]

Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’insengero muri iki gihe zakomorewe

Nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020, yemerera insengero gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’uko yari yabisabwe yashyizeho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, risobanura ko aya mabwiriza […]