Gen. James Kabarebe, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abarwanya u Rwanda aho bava bakagera byoroshye kubarwanya, ngo kuko nta mpamvu zifatika bagenderaho barurwanya.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu kiganiro ku Kwibohora ku ncuro ya 26, aganiriza Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye ku mugabane wa Amerika.
Gen. Kabarebe yasobanuye ko abarwanya Leta y’u Rwanda barimo ibice bibiri, birimo icya mbere kigizwe n’abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu ariko bakananirwa kwisanga mu ndangagaciro zikenewe zo kucyubaka bagahitamo kugihunga.
Yavuze ko bene abo bananiwe n’imico yabo mibi bagashaka kujyana urugamba rwo kubaka igihugu mu yindi nzira, bikarangira bahisemo guhunga.
Ikindi gice nk’uko Gen. James Kabarebe yakomeje abisobanura, kigizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite imitekerereze y’uko gahunda bari bafite mu myaka 26 ishize igomba gukomeza, abo asanga byoroshye kurwanya kimwe na bariya bo mu gice cya mbere.
Ati: “Icyo bakora ni uguhimba ibyo bakoresha kugira ngo babibone babihimbye, barwanye igihugu. Umuntu wananiwe kuba muri uru rugamba rwo kubohora igihugu kubera imico ye mibi, kubera indangagaciro ze zidahwitse akavamo akagenda, yagera hanze agashakisha impamvu zitabaho zo kurwanya igihugu, uwo kumurwanya biroroshye.”
Ku bwa Gen. Kabarebe, abarwanya u Rwanda bahuriye ku kuba bose birwana kurwana, ibyo avuga ko atari ibintu byo kwigana kuko ngo bisaba ubumenyi.
Ati: “Kurwana ntabwo babyigana, kurwana ni science (ubumenyi). Ukumva ngo na bo bari mu mashyamba, ngo bari hehe; ngo barigana barigana kurwana. Wakwigana kurwana ukabishobora? Ubu wakwigana Rutikanga gutera amakofe ukabishobora? Wajya muri ring bakakwica.”
Yavuze ko abarwanya u Rwanda na bo birirwa bigana ibyo batazi, aho usanga ngo hari abitwaza Demokarasi nyamara batazi n’igisobanuro cyayo.
Gen. Kabarebe yatanze urugero rw’abagize Uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu mbere yo kugihunga, avuga ko biyambuye imyambaro y’igisirikare cy’u Rwanda n’amapeti bari bafite bakagenda nta musirikare n’umwe ubakurikiye, ibituma yibaza niba bazarwana uw’umwe bakabigeraho.
Kabarebe kandi yanagarutse kuri Paul Rusesabagina wahimbye filime (Hotel Rwanda) ntibigire icyo bimumarira, nyuma agashinga umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (MRCD/FLN), yigana kuba urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarwanwe n’umutwe w’ingabo. Gen. Kabarebe yaburiye Rusesabagina n’abarwanya u Rwanda bose ko iyo wiganye kurwana ushobora kubigwamo.


