Polisi y’igihugu yatangaje ko iheruka gukora umukwabu mu karere ka Muhanga, ikawufatiramo ibisambo bitanu bikekwaho kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bikamwiba moto ye.
Ku wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga, umurambo wa Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho yari yiciwe anizwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwatangaje ko mbere y’uko bubona umurambo w’uriya mumotari wari utuye mu Mudugudu wa Rwigerero, mu Kagari ka Gitare ho mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, bwari bwamenye amakuru y’uko yari yavuye iwe ku wa Kane, yerekeza mu Mujyi wa Muhanga na moto asanzwe akoresha akazi ko gutwara abagenzi.
Nyuma yaho ngo mu rugo iwe bategereje ko ataha baramubura, mu gitondo bajya kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ku wa Gatanu ahagana saa Sita z’amanywa ni bwo hatangiye ibikorwa byo kumushakisha, baza gusanga casque (ingofero y’abamotari) hafi y’inzira, bageze hepfo gato mu ishyamba riri munsi y’umuhanda bahasanga umurambo we ubohesheje umwenda yari yambaye.
Polisi y’igihugu yavuze ko yafashe ibisambo bitanu bikekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mumotari, nyuma y’umukwabu yakoze ku munsi w’ejo.
Polisi ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Ejo hashize Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu mu karere ka Muhanga, maze ifata abajura batanu; Damascene Ntawuhongerumwanzi, Janvier Niyonkuru, Philippe Sibomana, Jovin Mfitumukiza, na Claude Cyuzuzo, bakekwaho kuba barishe Samson Ndirabika ku ya 24 Nyakanga bakamwiba moto.”
Polisi kandi yavuze ko yafashe undi ukekwaho kwiba moto mu karere ka Ngororero witwa Eric Nzayisenga bita Munyu ufite imyaka 30 y’amavuko, ndetse ikaba yanatangiye guhiga undi witwa Gasumuni na we ukekwaho ubujura bwa moto.
Polisi ivuga ko abo yafashe bose bafungiye kuri Sitasiyo yayo iri i Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

4 Responses
Muhanga: Polisi yafashe ibisambo bikekwaho kwica umumotari bikamwiba moto
Turashimira RIB akazi ikora mu guhashya abanyabyaha no kubata muri yombi