Umuryango wa Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020 watangaje ko yishwe n’indwara y’umutima, nyuma y’uko yari yagiye mu bitaro agiye kwivuza Malaria.
Benjamin Mkapa wapfuye mu ijoro ryo ku itariki 24 Nyakanga 2020, Umuryango we watangaje icyamwishe kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga, nyuma y’igitambo cya misa yo kumusezeraho cyabereye muri Sitade Uhuru iri mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Umuvugizi w’uyu muryango, William Elio yabwiye abantu babarirwa mu bihumbi bari baje kunamira no gusezera bwa nyuma kuri Mkapa, ko ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga ari bwo yumvise atameze neza, yagera mu bitaro abaganga bakamusangamo Malaria. Mkapa ngo yavuwe Malaria ndetse yari yamaze koroherwa ku munsi w’ijoro yapfiriyeho, kuwa Kane.
Yagize Ati: “Yari yasanzwemo Malaria kandi yari yavuwe. Yari ameze neza ku wa Kane twari kumwe kugeza saa mbili z’umugoroba (8pm).”
William Elio yavuze ko ubwo yari yasuye Mkapa mu bitaro, Mkapa yamutumye kuri Musenyeri witwa Alfred Nzigilwa ngo ajye kumumenyesha impamvu atari yitabiriye ubutumire bwe. Musenyeri Nzigilwa yari yimitswe nk’umuyobozi wa Diyoseze ya Mpanda. William yavuze ko yahagurutse muri ayo masaha agasiga Mkapa ari kureba televiziyo.
Ati: “Nahagurutse gutyo njyana ubutumwa kuri Musenyeri Nzigilwa. Twaje kumenyeshwa ko nyuma yo kureba amakuru kuri televiziyo, yagerageje guhaguruka ngo ajye hanze ariko ahita agwa ku buriri nyuma gato ahita apfa, biza kwemezwa ko ahitanwe n’umutima.”
Benjamin William Mkapa yayoboye Tanzania kuva mu 1996 kugeza 2005, yapfuye afite imyaka 82 akaba asize umugore we, Anna Mkapa n’abana babiri. Biteganyijwe ko azashyingurwa kuwa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.


