Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yirukanye Umubiligi, Luc Eymael, wari umutoza mukuru wayo inamutegeka kuva ku butaka bwa Tanzania vuba na bwangu, kubera amagambo mabi yavuze ku bakunzi b’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri kiriya gihugu.
Intandaro yo kugira ngo uyu mutoza wananyuze muri Rayon Sports yirukanwe, yabaye amagambo yatangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona ya Tanzania Young Africans yatsinzwemo na Lipuli FC igitego 1-0.
Umutoza Luc Eymael yumvikanye ashinja ubuyobozi bw’ikipe ya Young Africans gukodeshereza ikipe Hoteli iciriritse cyane, hejuru y’ibyo abunenga kuba bwaratumye ikipe ikora urugendo rw’amasaha atandatu n’imodoka ubwo yajyaga gukina uriya mukino.
Mu magambo ye umutoza Luc Eymael yise abaturage ba Tanzania ‘injiji’, mu gihe abafana ba Yanga bo yabagereranyije n'”imbwa” cyangwa ‘inkende’ zirirwa zisakuza.
Yagize ati: “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania. Abantu bameze nk’abatarize. Ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi (murandasi) nta DSTV, n’abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cg imbwa.”
Umutoza Luc Eymael nyuma y’ariya magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba imbabazi umuryango mugari wa Young Africans, ubuyobozi bwayo, n’abaturage ba Tanzania muri rusange, avuga ko ibyo yavuze yabitewe n’uburakari ndetse n’imbamutima zo gutsindwa umukino wa Lipuli FC watumye Young Africans itakaza umwanya wa kabiri ugafatwa na Azam FC.
Gusaba imbabazi k’umutoza Luc Eymael ntacyo kwigeze gutanga, kuko ikipe ya Young Africans yatangaje ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na we kubera ibyo yatangaje.
Young Africans yagize iti: “Kubera ayo magambo adakwiye kuranga umusiporutif, ubuyobozi bw’ikipe ya Young Africans bwafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Luc Eymael guhera uyu munsi ku ya 27 kandi bumusaba kuva mu gihugu vuba na bwangu.”
Luc Eymael yirukanwe mu gihe yari atanishimiwe n’abafana ba Young Africans kubera umusaruro mubi w’ikipe yabo.
Iyo kipe yaherukaga gutwarwa igikombe cya shampiyona na mukeba wabo, Simba Sports Club, hejuru y’ibyo Simba ikaba yanaherukaga gusezerera Young Africans muri 1/2 cya FA Cup iyinyagiye ibitego 4-1, ibyatumye abafana ba Young Africans batakariza burundu uriya Mubiligi Icyizere bari bamufitiye.


