Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko ashyikiriza iyo kipe Munyakazi Sadate wamusimbuye ku nshingano zo kuyiyobora hari umutungo yari ifite, ibitandukanye n’ibivugwa na Munyakazi wemeza ko ikipe asa n’uwongeye kuyubaka bundi bushya.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Sadate yari muri Studio za Radio/TV10, yavuze ko akinjira muri Rayon Sports nta kintu na kimwe yigeze asanga kuri Konti yayo, ndetse icyo gihe ikipe na yo ikaba nta yari ihari.
Munyakazi yavuze ko akinjira muri Rayon Sports iyo kipe yari ifite abakinnyi batandatu bonyine bafite amasezerano, barimo Kakule Mugheni Fabrice, Irambona Eric, Michael Sarpong, Iradukunda Eric Radu, Mazimpaka André, Habimana na Hussein Eto’o.
Icyo gihe yavuze ko akigera muri Rayon Sports agasanga nta mafaranga ari kuri Konti yayo, yahise atangirana umuzigo wo kwishyura ibirarane ndetse n’amadeni ikipe yari ifite.
Ubwo kiriya gitangazamakuru cyabazaga Muvunyi ukuri ku byo Sadate yatangaje, yavuze ko Rayon Sports yayisigiye amafaranga menshi yiyongeraho ayo yagiye igurisha abakinnyi.
Ati: “Inkono ntabwo twayisize irimo ubusa, kuko nk’amafaranga ya Djabel ni we wayakiriye, Skol yahise imuha miliyoni 33, twari twatwaye igikombe kandi iyo ikipe itwaye igikombe Ferwafa iyiha miliyoni 25 ni we wazakiriye, murumva ko icyo kugega kitarimo ubusa.”
Muvunyi yavuze ko uburyo Sadate yaje muri Rayon Sports akabashukisha umushinja wa MK Card avuga ko wagombaga gufasha Rayon Sports kubaka Stade iruta Stade nkuru y’igihugu incuro zirenga ebyiri, byatumye bamufata nk’umuherwe Moïse Katumbi wa TP Mazembe, gusa bagatungurwa no gusanga umushinga we ntacyo uzabagezaho.
Ati: “Yinjiye mu kipe afite umushinga mwiza kandi ufatika. Uwo mushinga wageze n’aho utwereka ko Stade izubakwa iruta Stade Amahoro incuro ebyiri zinarenga, ntabwo uwo muntu ari umuntu wari uje asanzwe. Ndetse twamufataga nka Katumbi wa wundi wa Tous Puissant Mazembe.”
Perezida Muvunyi yavuze ko igikenewe muri Rayon Sports ari ubumwe bw’afana bayo, bityo hakaba hakenewe icyatuma ubwo bumwe bwongera kugaruka ndetse na Sadate bakamushyigikira, ngo kuko imishinga ye yazanye nta cyerekana ko ikiriho.


