Inyuma y’ibikorwa bivugwa byo kuva mu bice igenzura, M23 ishobora kuba iri kongera imbaraga, ishyira abasirikare mu myanya yabo ndetse ikanongera ingufu mu rwego rwa politiki.
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kwa M23 mu duce tumwe na tumwe yari yarigaruriye akenshi bifatwa na benshi nk’ibimenyetso byo gutsindwa.
Icyakora, ibi bishobora kuba ari ukwibeshya gukomeye. Ahubwo bishobora kuba ari uburyo bwo gushimangira ibirindiro mu mayeri ya gisirikare no gukomeza ingamba zo guhangana mu rwego rwa gisirikare ndetse na politiki.
Amayeri ya gisirikare
Iyo umutwe witwaje intwaro uvuye mu gace wagenzuraga, bamwe bahita babifata nk’ikimenyetso cyo gutsindwa. Ariko ku birebana na M23, si ko bimeze buri gihe.
Mu mayeri ya AFC/M23, uyu mutwe wagaragaje ko udashaka gufata buri mudugudu ngo uwegukane. Ahubwo, uhitamo kugumana uduce tw’ingenzi mu bya gisirikare (strategic).
Ibi bituma ubasha kubungabunga ibikoresho, gukoresha neza amayeri ya gisirikare ndetse no gushyira imbere politiki, mu gihe ugabanya umutwaro wo kugenzura uduce tutari ngombwa cyane.
Byongeye kandi, mu burasirazuba bwa Congo, intambara ntishingira gusa ku bwinshi bw’ubutaka ugenzura, ahubwo ishingira cyane ku kugenzura ibirindiro by’ingenzi.
Umutwe witwaje intwaro ushobora kuva mu gace, ariko ugakomeza kugenzura urujya n’uruza rw’abantu, intwaro, ibicuruzwa n’amakuru. Bityo, M23 ntishyira imbere kwigarurira ahantu hose, ahubwo yibanda ku kugenzura uduce tuyifasha kugena umuvuduko w’intambara.
Nanone kandi, igitutu cya Leta mu duce tumwe na tumwe, ibitero bya FARDC, ibikorwa by’imitwe ya Wazalendo, ndetse n’uruhare rw’ibindi bihugu, bishobora gutuma AFC/M23 iva mu duce yari irimo.
Muri urwo rwego, kuva mu duce bishobora kuba uburyo bwo kwirinda kugotwa, kugabanya igihombo no kubungabunga ubushobozi bwo kugenzura uduce tw’ingenzi. Ibi ntibivuze gutsindwa.
Impamvu za dipolomasi
Kuva mu duce kwa M23 bishobora no kugira uruhare rukomeye mu bya politiki na dipolomasi.
Mu ntambara ikurikiranwa cyane n’ibihugu bikomeye, ibyo mu karere, abahuza ba Afurika n’abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw’Isi, kuva mu duce tumwe na tumwe bishobora gutanga ubutumwa bwihariye.
Uyu mutwe ushobora kwigaragaza nk’uwiteguye ibiganiro, ugaragaza ubushake bwo kugabanya ubushyamirane no gufatanya mu gushaka umuti w’amahoro.
Bishobora kandi kuba igikoresho cya dipolomasi: kugabanya igitutu mpuzamahanga, gushyira imbere ibiganiro, ndetse no gushyira igitutu kuri Leta ya Kinshasa nk’ishobora kugaragara nk’ihakomeje imirwano.
Nsoza, muri make gusubira inyuma kwa M23 kugaragaza ukuri ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo: Kwigarurira ubutaka bwinshi si byo by’ingenzi buri gihe. Icy’ingenzi ni ukugenzura ahantu h’ingenzi mu bya gisirikare na politiki.
Bityo, kuva mu gace bishobora kuba igiciro cyo gushimangira ibice by’ingenzi, ndetse bikaba n’iturufu yo kujyana ku meza y’ibiganiro.
Muri macye, kuva kwa AFC/M23 mu duce yarimo bishobora kuba ari uguhitamo neza ah’ingenzi bagomba kwibandaho. Ibi bishimangira ingamba zo kongera kwiyubaka, guhinduranya ingabo no kongera imbaraga mu rwego rwa politiki.


