20260404_082609

Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, bifatanyije n’Abakristu mu kwizihiza Umunsi w’Ububabare bwa Yezu Kristu, bombi bagaragara bahetse umusaraba ubwo bari mu nzira y’umusaraba.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X ya Perezidansi y’u Burundi, yerekana Ndayishimiye wari wambaye luturuso zitukura n’umugore we bombi bahetse umusaraba.

Ubutumwa bw’iyi Perezidansi buvuga ko “ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye umuKristu w’indahemuka, hamwe n’umuryango we, bifatanyije n’Abakristu bo ku Isi mu kwizihiza Umunsi w’Ububabare bwa Yezu no gukora Inzira y’Umusaraba, umunsi wo gutuza no kuzirikana igitambo cya Kristu cyatumye habaho agakiza k’isi.”

Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agaragara mu bikorwa nk’ibi. Kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2020, yakunze kugaragara kenshi yifatanya n’Abakristu mu muhango wo kuzirikana inzira y’umusaraba, aho kenshi aba ahetse umusaraba, agaragaza ukwifatanya na Yesu Kristu mu bubabare bwe bwo kujya kubambwa.

Ibikorwa bye abenshi babifata nk’ibigamije kugaragaza ukwemera kwe, ndetse bikaba n’ubutumwa bwo gushishikariza abandi gukomeza indangagaciro z’ukwemera, kwicisha bugufi no kwihangana, nk’uko bigaragarira mu gitambo cya Kristu cyahinduye amateka y’isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *