Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara, nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagiye.
RURA mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, yagennye ko mu rugendo rwo mu ntara umugenzi agomba kujya yishyura Frw 41.58 ku kilometero kimwe.
Mu biciro bishya ruriya rwego rwashyizeho, ikiri hejuru ni icy’urugendo ruva i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali rujya i Kamembe mu karere ka Rusizi unyuze i Huye, aho kingana na Frw 11,445; mu gihe unyuze i Karongi azajya yishyura Frw 10,296.
Mu Majyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze rwageze kuri Frw 3,821, mu gihe mu Majyepfo, Nyabugogo-Huye ari Frw 5,068.
Mu Burasirazuba, urugendo rwa Nyabugogo-Kagitumba mu Karere ka Nyagatare rwageze kuri Frw 7,900, mu gihe Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ari Frw 7,029.
Ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.



