20260404_104422

Urugendo rwa Kigali-Rusizi rwarenze Frw 11,000

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara, nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitumbagiye.

RURA mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, yagennye ko mu rugendo rwo mu ntara umugenzi agomba kujya yishyura Frw 41.58 ku kilometero kimwe.

Mu biciro bishya ruriya rwego rwashyizeho, ikiri hejuru ni icy’urugendo ruva i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali rujya i Kamembe mu karere ka Rusizi unyuze i Huye, aho kingana na Frw 11,445; mu gihe unyuze i Karongi azajya yishyura Frw 10,296.

Mu Majyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze rwageze kuri Frw 3,821, mu gihe mu Majyepfo, Nyabugogo-Huye ari Frw 5,068.

Mu Burasirazuba, urugendo rwa Nyabugogo-Kagitumba mu Karere ka Nyagatare rwageze kuri Frw 7,900, mu gihe Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ari Frw 7,029.

Ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.

Soma Izindi Nkuru