df1038_e0d7c664e8d541338d595daad2829a47~mv2

Perezida Kagame yavuze ku kuvana RDF muri Mozambique 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nihatagira umuntu wishyura ibigenda ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, bizarangira ingabo zicyuwe.

Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gutangaza ko uteganya guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga buriya butumwa.

Perezida Kagame mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko kuva mu myaka itanu ishize ubwo ingabo z’u Rwanda zageraga muri Mozambique, zatanze umusanzu ufatika zinakora ibishoboka byose kugira ngo umutekano muri Cabo Delgado ugaruke, ku buryo kuri ubu ibintu byarahindutse ku buryo bugaragara.

Yavuze ko bitumvikana buryo ki u Rwanda rwakomeza gutanga Serivisi ngo hanyuma abe ari rwo runishyura ikiguzi cyayo.

Ati: “Ese birumvikana ko tugomba kwishyurira serivisi dutanga? Ese birakwiriye ko twitanga, tukigomwa hanyuma tukishyura n’ubwo bwitange? Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro itangwa n’u Burayi si impuhwe bagirira u Rwanda, ahubwo ni impuhwe bagirira Mozambique.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishyura amafaranga akubye hafi inshuro eshanu ayo Abanyaburayi batanga kugira ngo ingabo zirenga 5000 n’abapolisi rufite muri Cabo Delgado bakore akazi kabo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibigo bikomeye mu bijyanye n’ingufu bikorera muri iriya ntara nka Total Energies, Exxon Mobil na ENI bigomba gushaka uburyo bwo gutera inkunga gahunda z’umutekano bikeneye, kuko umutekano ugira ikiguzi.

Ati: “Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique ntibe ishaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma undi munsi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nibitagenda gutyo, u Rwanda ruzacyura ingabo zarwo.

Yagize ati: “Abanyaburayi bafata miliyoni 20 z’ama-euro ku mwaka nk’aho ari menshi, ndetse bakibaza niba u Rwanda ruyakwiriye. Igisubizo cyanjye kiroroshye: Uko ibintu bimeze muri iki gihe, nta mpamvu yo kuyaduha. Niba nta muntu wishyuye ibigenda muri ubu butumwa kugira ngo burambe, twiteguye gucyura ingabo zacu.”

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, zikaba zaragiyeyo mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba bisabwe na Leta ya Mozambique.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *