Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bwasobanuye ko bukomeje gutyaza abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho, mu rwego rwo kubategura ngo nibajya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge bazabe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Green Party yatangiye guhugura abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa amahame n’ingengabitekerezo yayo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata, iyi gahunda yakomereje mu karere ka Kamonyi kabaye aka gatatu kagize Intara y’Amajyepfo biriya bikorwa bibereyemo.
Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko cyo kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, amahugurwa yatangiwe muri Kamonyi agamije “kuzamura no gutyaza abantu bari mu matsinda ayoboye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gucengerwa no gukunda ishyaka bazi icyo ribamariye, bazi n’aho rigana; kandi banagire uruhare mu kubimenyesha abandi Banyarwanda.”
Hon. Mugisha yavuze ko Green Party imaze igihe ifite umushinga wo kugwiza abarwanashyaka mu mirenge, ikaba yifuza ko abarwanashyaka bahagarariye abandi ku karere ari bo bazafasha kuwushyira mu bikorwa.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru inyungu abarwanashyaka bazakura mu kumenya amahame ya ririya shyaka, Mugisha yavuze ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abarwanashyaka kugira ngo ubwo bazaba bagiye gukora ubukangurambaga mu mirenge bazavuge ibyo bazi.
Ati: “Umumaro wo gusobanukirwa imigabo n’imigambi ya Green Party, ntabwo ari ibanga kuko watangarijwe Abaturarwanda mu ngeri nyinshi zitandukanye.”
“Tugira ‘Porogaramu Politike’ ihora itangazwa mu bihe byo kwitegura amatora, nk’umwaka wa 2024 twagiye mu matora y’intumwa za rubanda, tujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nk’umurwanashaka wa Green Party wari wiyamamaje ku mwanya w’umukandida wa Perezida wa Repubulika muri ayo matora abiri twari twarateguye imigabo n’imigambi yatangarijwe itangazamakuru, ndetse akora n’igitabo gitangwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza, RGB.”
Mugisha yakomeje agira ati: “Ibikorwa biri muri icyo gitabo ni byo bigaragaza umusaruro cyangwa se umumaro wo gucengerwa gukunda no kuba mu ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda. Uyu munsi rero ibyo ni byo tuba tugamije gukangurira abaduhagarariye muri aka karere ka Kamonyi, ni ukugira ngo mu gihe bakora ‘recruitement’ cyangwa se bakora ubukangurambaga bwo kongera abarwanashyaka hirya no hino mu mirenge, babe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe.”
Mugisha kandi yashimangiye ko nka Green Party, biyemeje “kutavuga rumwe na Leta mu mugambi nyamukuru wo kutarwanya ibiriho”, ahubwo bakaba bagamije kugaragaza ibitagenda neza mu rwego rwo kubigorora.





