Depite Joe Wilson uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicain mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, guhagarika ‘aka kanya’ ibitero ingabo zabo zimaze igihe zigaba ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ni mu butumwa uyu mudepite yageneye bariya bagabo bombi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’imyigaragambyo Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bakoreye i Washington DC ku wa Mbere tariki ya 20 Mata, bamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo batuye mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuva mu mwaka ushize wa 2025 Minembwe n’ibindi bice byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, habaye isibaniro ry’ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi-25 ndetse na za drone z’amoko atandukanye.
Ibi bitero bikorwa n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi (FDNB), umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, byiciwemo abaturage batari bake mu gihe abandi babikomerekeyemo.
Ibi bitero kandi bikomeje kwangiza imitungo myinshi y’abaturage nk’inka zitari nke zabyiciwemo, mu gihe ibikorwaremezo birimo nk’amashuri, amavuriro n’ingo z’abaturage byasenywe.
Intambara y’ingabo z’u Burundi na FARDC muri Minembwe kandi yatumye ubuzima bw’abatuye iriya Komine bujya mu kaga, dore ko kuri ubu kubona ibya ngombwa nkenerwa nk’imiti n’ibiribwa byabaye ikibazo gikomeye cyane ku baturage.
Abatuye muri Minembwe bavuga ko kuri ubu nk’ikilo cy’umunyu muri kiriya gice kiri kugura abarirwa muri $50.
Depite Joe mu butumwa bwe, yasabye ba Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi guhagarika by’ako kanya urugomo bakomeje gukorera Abanyamulenge, hanyuma bagashyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.
Yagize ati: “Abanyamulenge bateraniye i Washington bashimangiye ko umunyagitugu Tshisekedi n’ingabo z’abajenosideri za FDLR bari gukora indi jenoside mu karere ‘Ibiyaga Bigari bya Afurika. Ndasaba Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye guhagarika aka kanya urugomo no gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington.”
Wilson yashimangiye ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisaba ko Leta y’iki gihugu ari yo ibikemura, aho kubyikoreza ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.


