Perezida Gustavo Petro wa Colombia, yategetse Guverinoma y’igihugu cye gukora ibishoboka byose igacyura abanya-Colombia Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubirukana ku butaka bwazo.
Mu cyumweru gishize ni bwo Amerika yohereje i Kinshasa abimukira 15 bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, nyuma yo kubirukana ku butaka bwayo.
Aba barimo Jorge Cubillos, umunya-Colombia w’imyaka 42, wavuze ko atatekerezaga ko azigera ajyanwa muri Afurika.
Yagize ati: “Igihe cyose wamaze ufunze kigutoza kwihangana, ariko kuri uwo munsi nacitse intege. Natekereje ku bana banjye ntangira gusenga. Twari turi kujyanwa tuboshye mu gihugu tutazi, kiri hakurya y’isi. Sinigeze ntekereza ko nzagera muri Afurika mu bihe nk’ibi.”
Cubillos na bagenzi be mbere yo koherezwa i Kinshasa, bamaze amezi menshi bafunzwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika mbere yo kubwirwa aho bazoherezwa.
Mugenzi we witwa Carlos Rodelo ukomoka i Barranquilla, we yabwiye ikinyamakuru El PaĂs ko yari yarahunze Colombia kubera kwamburwa amafaranga ku ngufu, ajya muri Amerika asaba ubuhungiro.
Yahawe uburenganzira bwo kutoherezwa iwabo hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga abuza kohereza umuntu aho ashobora kubabazwa, ariko ibyo ntibyabujije ko yoherezwa mu kindi gihugu.
Yagize ati: “Sinashoboraga kwizera ibiri kuba. Twari tuboshye, duhabwa ibyo kurya bike cyane, badufata nk’abacakara. Ni ibintu ntakwifuriza umuntu uwo ari we wese.”
Usibye abanya-Colombia, abimukira boherejwe muri Congo Kinshasa banarimo abanya-Ecuador n’abanya-Peru.
Perezida Gustavo Petro abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanenze mugenzi we Daniel Noboa wa Ecuador kuba yirirwa amusebya, mu gihe inshuti ze (Abanyamerika) birirwa bakandamiza abaturage be.
Avuga ku iyoherezwa rya bariya bimukira muri RDC, yagize ati: “Ibi byitwa gushyirwa ku ruhande (ostracisme). Mu gihe Daniel Noboa ansebya, arareka inshuti ze zigahonyora abaturage be.”
Petro yunzemo ko yategetse ko abanya-Colombia boherejwe muri RDC bacyurwa, ati: “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahawe itegeko ryo guhita agarura abanya-Colombia bari muri Congo, kandi bataboshywe.”
Abimukira bakiriwe i Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize, bacumbikiwe muri hoteli ndetse bafashwa guhabwa ibiribwa ndetse n’imiti.
Bavuga ko abayobozi ba Congo bababwiye ko bashobora guhabwa viza z’igihe gito, ndetse bamwe bagahabwa n’iz’igihe kirekire mu gihe bashaka kuhaguma, ariko benshi muri bo ntibifuza kuhaguma.
Nubwo bigeze guhunga ibihugu byabo kubera umutekano muke, bavuga ko gusubirayo ari byo byiza kurusha uko ibintu bimeze ubu.


