Nyuma y’igihe kinini havugwa ko Jolly Mutesi yubatse inzu i Kigali, yafashe umwanya wo kuyerekana ku mugaragaro abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nzu yamaze iminsi ivugisha benshi kubera ubwiza n’imiterere yayo idasanzwe, yubatswe ku buso bunini kandi mu buryo bugezweho.
Ni inzu y’amagorofa abiri, ifite aho imodoka nyinshi ziparika, piscine nziza iriho n’ahantu ho kwicara hanze abantu baganira, ndetse n’ubusitani bunini buyiha umwihariko.
Iyo winjiye mu nzu, uhita ugera mu ruganiriro rufite imiterere igezweho, rurimo firigo nini n’aho habikwa amacupa y’ibyo kunywa by’agaciro. Hafi aho hari aho bafatira amafunguro n’igikoni cyagutse kandi kigezweho.
Mu magorofa yo hejuru, inzu igizwe n’ibyumba bitanu, harimo icyumba kinini cya nyirayo. Mbere yo kukigeramo, hari ahantu hagenewe kwakirira abashyitsi atabinjije mu cyumba cye bwite. Icyo cyumba kiragutse, kirimo ibikoresho byose by’ibanze ndetse n’aho yakorera ‘massage’.
Hari kandi icyumba cyihariye cyo kubikamo imyenda, inkweto n’amasakoshi, cyubatse mu buryo butuma ibintu byose bitegurwa neza kandi byoroshye kubibona.
Ibindi byumba bine na byo byubatswe neza, bifite ibikenerwa byose. Uretse ibyo, iyi nzu ifite n’ibindi byumba byihariye birimo icyo gukiniramo billiards, icyumba cyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza, ndetse n’icyumba cy’imyitozo ngororamubiri yise “Jolly Training Arena”.
Hari kandi ahantu ho gutunganyiriza imisatsi n’inzara, ndetse n’icyumba cya ‘steam’ cyo gufasha mu kuruhuka no kwita ku mubiri.
Inyuma y’iyi nzu na ho iragaragara neza, ifite imiterere igezweho n’ubusitani buyitandukanya n’izindi. Hafi ya piscine hari ahantu heza ho kwicara abantu bagasabana, bigaragaza ko iyi nzu itari iyo guturamo gusa, ahubwo inabereye imyidagaduro n’ikiruhuko.
Muri rusange, inzu ya Jolly Mutesi ni imwe mu zigezweho kandi zubatse ku rwego rwo hejuru i Kigali, igaragaza uburyo yitaye ku bwiza, umutekano n’imibereho myiza.



